• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibisubizo Bitangaje Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye Yatanze ku Byo Yagejeje ku Gihugu n’Abarundi mu Myaka Itandatu Amaze ku Butegetsi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 1, 2026
in Regional Politics
0
Ibisubizo Bitangaje Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye Yatanze ku Byo Yagejeje ku Gihugu n’Abarundi mu Myaka Itandatu Amaze ku Butegetsi
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibisubizo Bitangaje Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye Yatanze ku Byo Yagejeje ku Gihugu n’Abarundi mu Myaka Itandatu Amaze ku Butegetsi

MINEMBWE CAPITAL NEWS

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, umaze imyaka itandatu ayobora igihugu kuva muri Kamena 2020, yagiranye ikiganiro na BBC cyari kigamije gusubiza ibibazo birebana n’ibyo ubutegetsi bwe bumaze kugeraho muri iyo myaka. Icyakora, ibisubizo yatanze byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranye icyo kiganiro.

Mu ntangiriro z’ikiganiro, umunyamakuru yamusabye kugaragaza ibyo ubuyobozi bwe bwagejeje ku gihugu n’Abarundi muri manda amazeho. Aho kwibanda ku bikorwa bya Leta cyangwa gahunda z’iterambere igihugu cyagezeho, Perezida Ndayishimiye yamaze umwanya munini avuga ku bikorwa bye bwite, cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi akorera ku mitungo ye.

Mu bisubizo bye, yavuze ko iwe ku giti cye yohereza ku isoko buri kwezi inyama z’inkwavu zingana na toni imwe. Yanahamagarariye Abarundi badafite akazi kujya gukora mu mirima ye iri mu ntara za Karusi, Gitega na Ruyigi, agaragaza ko ari ho babonera akazi aho gukomeza kuvuga ko nta mirimo ihari.

Perezida Ndayishimiye yongeye kandi kuvuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kitakiriho nk’uko cyari kiri mbere y’uko ajya ku butegetsi. Yavuze ko bamwe mu bajya gushaka akazi mu bindi bihugu baba badashaka gukora imirimo iboneka imbere mu Burundi, anibaza impamvu hari abemera guhinga muri Tanzania ariko ntibemere gukora mu mirima iri mu Burundi.

Mu kindi kibazo, umunyamakuru Cyriaque Muhawenayo yamwibukije amagambo yari yatangaje mu mwaka wa 2022, aho yari yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli yagifashe mu maboko kandi ko kitazongera kubaho. Perezida Ndayishimiye asubiza yemeye ko icyo kibazo kigikomeje kubaho, agira ati: “Ubu ndatomboye, ariko sindi jyenyine.”

Abakurikiranye icyo kiganiro bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuze ko bari biteze kumva ibisobanuro birambuye ku bikorwa bya Leta byagezweho mu myaka itandatu ishize, mu gihe abandi babonye ko Perezida yibanze cyane ku rugero rw’ibyo amaze kugeraho ku giti cye no ku bikorwa bye bwite.

Minembwe Capital News

Tags: BitangajeEvariste NdayishimiyeIbisubizoIbyo yagejeje ku gihugu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?