Minisitiri Nduhungirehe Yahakanye Yivuye Inyuma Ibyavuzwe na Perezida Ndayishimiye ku Ihererekanya ry’Abakekwaho Kugerageza Guhirika Ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahakanye yivuye inyuma amagambo aherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rwemeye gushyikiriza u Burundi abantu bushinja kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu kwezi kwa Gatanu 2015.
Aya makuru yaje nyuma y’ikiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye yahaye BBC Gahuza, aho yavuze ko ibiganiro byahuje u Burundi n’u Rwanda byageze ku masezerano kuri iki kibazo, ashimangira ko icyari gisigaye ari ugushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanyeho.
Nk’uko Perezida Ndayishimiye yabivuze, ibibazo byose byari hagati y’ibihugu byombi ngo byamaze kuganirwaho, bityo igisigaye kikaba ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe, harimo no kohereza mu Burundi abantu bakekwaho kugira uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye mu kwezi kwa Gatanu 2015.
Icyakora, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yahise ahakana ayo magambo, avuga ko nta masezerano nk’ayo yigeze abaho.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda, IGIHE, Nduhungirehe yagize ati:
“Ibyo si ukuri. Nta na rimwe byigeze bibaho.”
Yakomeje asobanura ko ibiganiro biheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’u Burundi bitigeze byibanda ku kibazo cy’abakekwaho uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwo mu 2015, ahubwo ko byari byibanze ku bibazo by’umutekano byatewe n’ingaruka z’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ihuriro AFC/M23.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inama iheruka guhuza intumwa z’ibihugu byombi, zirimo abayobozi b’ingabo n’inzego z’ubutasi, yabereye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu kwezi kwa cumi nabiri 2025. Yashimangiye ko muri iyo nama ikibazo cy’abashinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 kitigeze kinaganirwaho.
Mu kwezi kwa Gatanu 2015, u Burundi bwahuye n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, mu gihe Perezida Pierre Nkurunziza yari yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu. Icyo cyemezo cyateje impaka zikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no mu miryango itandukanye ya sosiyete sivile.
Nyuma yo kunanirwa kw’icyo gikorwa, abantu benshi bashinjwaga kukigiramo uruhare bahunze igihugu, bamwe bahungira mu bihugu bituranye, birimo n’u Rwanda.
Kuva icyo gihe, Guverinoma y’u Burundi yakomeje gusaba ko abo bantu bashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi, ivuga ko bagomba kubazwa ibyo bashinjwa.
Mu mwaka wa 2020, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye igifungo cya burundu abantu 34, rubahamya ibyaha mu rubanza rwaburanishijwe badahari (par contumace), rubashinja kugira uruhare muri iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi bwakomeje kugaragaza ko budashobora gushyikiriza abo bantu u Burundi, bushingiye ku nshingano mpuzamahanga zirengera impunzi n’abasaba ubuhungiro, nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Nubwo u Burundi bukomeje gushinja u Rwanda kwakira bamwe mu bakekwaho uruhare muri coup d’État yo mu 2015, nta makuru aragaragaza ko u Burundi bwigeze bushyira igitutu nk’icyo ku bindi bihugu bicumbikiye abantu bafitanye isano n’iki kibazo. Byongeye kandi, umubano wabwo n’ibyo bihugu ntiwigeze ugaragara ko wahungabanyijwe n’iki kibazo nk’uko byagiye bivugwa ku mubano wabwo n’u Rwanda.
Ibi bitekerezo bitandukanye hagati ya Kigali na Bujumbura bigaragaza ko hakiri ukutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirebana n’umutekano n’ubutabera, nubwo impande zombi zikomeje kugirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano no gukemura ibibazo bihuriweho mu rwego rw’umutekano wo mu karere.








