AFC/M23 Ishinja HRW Guharabika Urugamba Rwayo no Gukingira Ikibaba FARDC na FDLR
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryongeye gushinja umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch (HRW) kubogama no gukoresha raporo zawo mu nyungu za politiki y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko uyu muryango ukomeje kuriharabika no gukwirakwiza amakuru ridafitiye gihamya hagamijwe kurisebya ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho HRW isohoreye raporo tariki ya 14/05/2026, ishinja abarwanyi ba AFC/M23 kugira uruhare mu bikorwa byo kwica abasivili, gufata abagore ku ngufu ndetse no gushimuta abaturage mu bice bya Uvira hagati y’ukwezi kwa cumi na kabiri 2025 n’ukwezi kwa mbere 2026.
Iyo raporo ivuga ko amakuru yakusanyijwe hashingiwe ku buhamya bw’abantu 120, barimo abo mu nzego za Leta ya RDC ndetse n’iy’u Burundi, by’umwihariko abo mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi, bamwe muri bo bakaba baravugishijwe hakoreshejwe telefone.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 15/05/2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko raporo ya HRW isa n’iyanditswe mu biro bya Leta ya Kinshasa, kuko ngo isubiramo amagambo n’ibirego bimaze igihe bikoreshwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo guharabika iri huriro.
Yagize ati: “AFC/M23 iributsa Abanye-Congo n’amahanga ko atari ubwa mbere Human Rights Watch ikora ibintu nk’ibi. Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko uyu muryango umaze imyaka ukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.”
Yakomeje avuga ko aho HRW yagakwiye kuba iharanira ukuri n’uburenganzira bwa muntu mu buryo butabogamye, yahisemo kwinjira muri politiki ishingiye ku nyungu za Kinshasa, igamije kwangisha amahanga AFC/M23 no kuyishyira mu majwi mu buryo budafite ishingiro.
AFC/M23 ivuga ko HRW ikomeje guceceka ku byaha bikomeye bivugwa ku ngabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo, harimo FDLR, Wazalendo n’indi mitwe imaze igihe ishinjwa ibikorwa byibasira abasivili mu burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko iri huriro ribitangaza, abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo ndetse na Ituri bakomeje gutanga ubuhamya bwerekana uburyo abasirikare ba FARDC n’abambari babo binjira mu ngo z’abaturage bakabasahura amafaranga, amatungo n’ibikoresho by’agaciro, ndetse rimwe na rimwe bakabakubita cyangwa bakabica.
Hari kandi ibice bivugwamo ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere, ishimutwa ry’abaturage ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abaturage n’imitwe ikorana na Leta ya Congo, ariko AFC/M23 ikavuga ko HRW idakunze kubiha uburemere nk’ubwo ishyira ku birego biyishinja.
Iri huriro rivuga ko ibikorwa by’umutekano ryashyize imbere mu bice rigenzura byatumye abaturage benshi bongera kugira icyizere cyo gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ingendo mu mutekano, nyuma y’imyaka myinshi y’umutekano muke warangwaga n’ubusahuzi n’ubwicanyi.
Uyu si wo mwanya wa mbere Human Rights Watch ishinja M23 cyangwa AFC/M23 ibyaha byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu. Mu myaka yatambutse, cyane cyane kuva umutwe wa M23 wongera kubura imirwano mu 2021, HRW yagiye isohora raporo zitandukanye ziwushinja ibikorwa byo kwica abaturage, gushimuta no gufata ku ngufu.
Ku rundi ruhande ariko, M23 yakomeje kuvuga ko raporo nyinshi za HRW zishingira ku makuru ava mu nzego za Leta ya Congo cyangwa abantu bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bityo ngo zikaba zidatanga ishusho yuzuye y’ibibera ku rugamba.
AFC/M23 kandi ikomeje gushimangira ko impamvu nyamukuru y’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo ishingiye ku kuba Leta ya RDC yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’abawushyigikiye.
Iri huriro rivuga ko kuba FARDC ikomeje gukorana n’uyu mutwe, ndetse n’indi mitwe nka Wazalendo, ari kimwe mu bikomeje guteza umutekano muke n’urwango rushingiye ku moko muri ako karere.
AFC/M23 ivuga ko ari ihuriro rigamije kurengera abaturage, kurwanya ruswa, ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.
Iri huriro rivuga ko aho rigenzura hashyizweho uburyo bwo kubungabunga umutekano w’abaturage n’imitungo yabo, ndetse rikavuga ko ibikorwa byinshi by’ubusahuzi, ubujura no kwinjirira abaturage bikorwa n’ingabo za FARDC n’imitwe zifatanya mu rugamba.
Mu gusoza itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko kubogama no gukwirakwiza amakuru atizewe bikorwa na bamwe mu miryango mpuzamahanga biri gutuma abaturage n’amahanga batakariza icyizere raporo zayo, cyane cyane igihe ziceceka ku byaha bikorwa n’impande zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa.
Iri huriro ryavuze ko rizakomeza gusaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga gukora iperereza ridafite aho ribogamiye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, aho gukoresha amakuru rifata nk’ashingiye kuri politiki n’icengezamatwara bya Leta ya Congo.






