Ibyatangajwe na RDC kuri Africa Forward Summit Byamaganiwe mu Nteko Nk’Ibinyoma Byambaye Ubusa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje yivuye inyuma amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavugaga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro by’ingenzi byabereye mu nama ya Africa Forward Summit iheruka kubera i Nairobi muri Kenya.
Iyi nama yahuje abayobozi bakomeye bo muri Afurika n’u Burayi, by’umwihariko Perezida wa Kenya William Ruto na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, hagamijwe kuganira ku bibazo birebana n’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ubukungu, ikoranabuhanga, amahoro n’umutekano.
Nyuma y’iyi nama, Farah Muamba Kayowa, ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya RDC, yatangaje ku rubuga X ko igihugu cye “cyitabiriye ibiganiro” byabereye muri iyo nama tariki ya 12 Gicurasi 2026. Yavuze ko Perezida Tshisekedi yatanze ibitekerezo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika, ku bibazo by’umutekano ndetse no ku byo RDC ikunze kwita “igitero cy’u Rwanda” mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu butumwa bwe, Muamba yanavuze ko Tshisekedi yasabye impinduka mu mikorere y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, ndetse agaragaza ko RDC yagize uruhare rukomeye muri iyo nama mpuzamahanga.
Gusa ayo makuru yahise anyomozwa na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, wavuze ko ibyatangajwe na Perezidansi ya RDC ari “ibinyoma byambaye ubusa”, ndetse ko Kinshasa itigeze yitabira ibiganiro nyirizina byabereye muri iyo nama.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yasobanuye ko Africa Forward Summit yari igizwe n’ibiganiro bitatu by’ingenzi byari biyobowe na Perezida William Ruto na Emmanuel Macron, byibanze ku nganda zitangiza ibidukikije, ingufu zisubira, ivugururwa ry’imari mpuzamahanga, amahoro ndetse n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’abahagarariye za guverinoma bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri ibyo biganiro, ariko ko uruhande rwa RDC rutigeze rubigiramo uruhare.
Ati: “Intebe ya RDC yagumye aho nta muntu uyicayeho mu biganiro byose. Kinshasa ntiyigeze isaba ijambo cyangwa ngo ishinje u Rwanda muri iyo nama. Perezida wayo yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza.”
Aya magambo ya Nduhungirehe yongeye kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha uburyo bwo guharabika u Rwanda no gukwirakwiza amakuru adafite gihamya ku rwego mpuzamahanga, ariko kenshi ayo makuru akaza kunyomozwa n’ibimenyetso bifatika cyangwa n’abateguye inama ubwabo.
Mu myaka ishize, umubano hagati y’u Rwanda na RDC wakomeje kuzamo umwuka mubi, aho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje gushinja Kigali gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo. U Rwanda rwo rwakomeje guhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gishingiye ku bibazo bya politiki n’imiyoborere bimaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
Hari abasesenguzi bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyize imbere politiki yo gushinja u Rwanda ibibazo byose biri mu gihugu, mu rwego rwo guhisha intege nke za Leta ya Congo n’ibibazo by’imiyoborere biri imbere mu gihugu. Ibi kandi ngo bikorwa hagamijwe gushaka impuhwe no gushyigikirwa n’amahanga.
Nubwo RDC ikomeje kugerageza gukoresha imbuga mpuzamahanga mu kwamagana u Rwanda, kenshi bamwe mu bategetsi bayo bagiye bafatirwa mu gutangaza amakuru adafite ukuri cyangwa yuzuyemo gukabya, ibintu bituma bongera gukorwa n’isoni imbere y’amahanga.
Abakurikiranira hafi dipolomasi y’akarere bavuga ko ibyabereye i Nairobi biherutse kongera kugaragaza icyuho kiri hagati y’ibivugwa na Kinshasa n’ibiba byabereye ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikaba bishyira mu majwi uburyo ubutegetsi bwa RDC bukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu gukora “propaganda” ya politiki.
Mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje guteza impagarara mu karere, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gusaba impande zose gukoresha inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara y’amagambo n’ibirego bya politiki.





