AFC/M23 Yasabye Loni Ibisobanuro ku Bihano Yayifatiye; Ibaruwa Yayo Ishobora Gushyira Akanama k’Umutekano mu Gitutu Gikomeye
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashyikirije Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ibaruwa risaba ibisobanuro ku buryo ibihano biherutse kurufatirwa byemejwe. Uyu mutwe uvuga ko ufite impungenge ku kutabogama kw’inzego zimwe za Loni, usaba ko hasobanurwa uburyo imyanzuro yafashwe n’ingamba zashyizweho kugira ngo hirindwe amakimbirane y’inyungu.
Iyi baruwa ije nyuma y’aho Komite y’Akanama k’Umutekano ishinzwe ibihano kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye ku rutonde rw’abafatiwe ibihano abantu batandatu n’imitwe ibiri, barimo Corneille Nangaa uyobora AFC, Colonel John Imani Nzenze ushinzwe ubutasi bwa M23, ndetse na AFC na Twirwaneho. Ibyo bihano birimo gufatira imitungo, kubuza ingendo no gushyiraho embargo ku ntwaro.
Nk’uko kopi y’iyi baruwa yabonywe n’ikinyamakuru Jeune Afrique ibigaragaza, AFC/M23 yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni ibisobanuro ku ngingo enye ivuga ko ari ingenzi kugira ngo habungabungwe ukwizerwa kw’inzego z’Umuryango w’Abibumbye.
Ku ngingo ya mbere, AFC/M23 isaba Loni gusobanura ku mugaragaro uruhare uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba yaragize mu gutegura, gushyigikira cyangwa kwemeza imyanzuro yashyize AFC n’abayobozi bayo ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Ku ngingo ya kabiri, uwo mutwe usaba gusobanurirwa ingamba zafashwe kugira ngo hirindwe amakimbirane y’inyungu (conflict of interest), ndetse no gukumira ko Komite ishinzwe ibihano yakwifashishwa n’umwe mu mpande zihanganye mu ntambara.
Ku ngingo ya gatatu, AFC/M23 ivuga ko ishaka kumenya uburyo Loni izakomeza kubungabunga ubudahangarwa n’ukutabogama kwayo, mu gihe uwo mutwe uvuga ko MONUSCO ikomeje gutanga ubufasha bwa logistique ku ngabo za MCVE+.
Ku ngingo ya kane, AFC/M23 yasabye ko ibaruwa yayo yandikwa mu nyandiko zemewe za Komite ishinzwe ibihano, igashyikirizwa ibihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni, kandi ikazitabwaho mu byemezo byose bizafatwa mu gihe kiri imbere birebana n’uwo mutwe n’abayobozi bawo.
Iyi baruwa igaragaza ko AFC/M23 ikomeje guhangana n’ibyemezo byafashwe na Loni binyuze mu nzira za dipolomasi, isaba ko ibikorwa by’inzego mpuzamahanga byubahiriza amahame y’ubutabera, gukorera mu mucyo no kutabogama.
Kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, Akanama k’Umutekano ka Loni ntikari bwatangaze ku mugaragaro igisubizo ku byifuzo bikubiye muri iyi baruwa.
Minembwe Capital News





