Baraka: Ubuyobozi Butangaje Ifatwa ry’Abantu 19 Barimo Abapolisi na Wazalendo Nyuma y’Imyigaragambyo Yahitanye Umuntu.”
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Ubuyobozi bwo mu Mujyi wa Baraka, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bwatangaje ko abantu 19 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo yabereye muri uwo mujyi, igahitana umuntu umwe, abandi bane bagakomereka, ndetse igasiga ibikorwa remezo bya Leta byangiritse.
Nk’uko ubuyobozi bwa Baraka bwabitangaje, abafashwe barimo abapolisi 12 ba Polisi y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) n’abarwanyi barindwi bo mu mutwe wa Wazalendo. Bwavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa no kugira ngo ababigizemo uruhare bose babihanirwe hakurikijwe amategeko.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi agaragaza ko iyo myigaragambyo yatangiye abaturage bamagana umusoro bavuga ko washyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uko imyigaragambyo yagendaga ifata intera, ni ko umwuka mubi wari ukomeje kwiyongera, kugeza ubwo humvikanye urusaku rw’amasasu rwateye ubwoba abaturage benshi.
Nk’uko ubuyobozi bwa Baraka bubivuga, ibyo bibazo byasize umuntu umwe yitabye Imana, abandi bane barakomereka bikomeye. Uwapfuye ni umushoferi wakoreraga Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Impunzi (CNR), wapfuye nyuma yo gufatwa n’umutima bitewe n’ubwoba bukabije yatewe no kurasa kwabereye hafi y’aho yari ari.
Uretse uwapfuye hari n’abakomereketse muri iyo myigaragambyo, ubuyobozi bwemeje ko ibiro bya DPMR byangijwe n’abigaragambyaga, ibintu byateje impungenge ku mutekano w’ibikorwaremezo bya Leta n’umutekano rusange muri uwo mujyi.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kwibazwa uburyo inzego z’umutekano zari zateguye guhangana n’iyo myigaragambyo ndetse n’impamvu yageze ku rwego rwo kurangwa n’ikorwa ry’urugomo, kurasa no gusenya inyubako za Leta. Hari abasesenguzi bagaragaza ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo biri mu micungire y’umutekano no mu gukumira imvururu mbere y’uko zikaza umurego.
Gusa kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ruratangaza ku mugaragaro niba hari amakosa yaba yarakozwe n’abashinzwe umutekano cyangwa niba hari abazabibazwa ku rwego rw’ubuyobozi.
Ubuyobozi bwo mu Mujyi wa Baraka bwatangaje ko bwamaze gutangiza iperereza ryimbitse rigamije gusobanura uko ibyo bikorwa byagenze, kumenya ababiteguye n’ababigizemo uruhare, haba mu baturage, mu nzego z’umutekano cyangwa mu yandi matsinda avugwa muri iyi dosiye.
Minembwe Capital News.






