Bishop Harrison Ng’ang’a Yagaragaje “Intwaro Ikomeye” Ishobora Guhindura Amateka y’Intambara, Asengera Minembwe kandi Yiyemeza Gushyigikira Abanyamulenge
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gikorwa gikomeye cy’ubwitange cyabereye ku Cyumweru muri Calvary Hall, i Komarock mu mujyi wa Nairobi, Kenya, Umushumba w’Itorero akaba n’umuvugabutumwa uzwi cyane muri Kenya, Bishop Harrison Ng’ang’a, yatanze ubutumwa bwibanze ku mbaraga zo gusenga no kwiyiriza ubusa, avuga ko ari imwe mu ntwaro zikomeye zishobora gufasha abantu kubona ibisubizo no guhindura amateka y’ibibazo bahura na byo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi barimo Abanyamulenge, Abanyakenya ndetse n’inshuti zabo, baturutse mu bice bitandukanye bya Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu. Intego yacyo yari ugukusanya inkunga yo gufasha imiryango y’Abanyamulenge bavuga ko yakomeje guhura n’ingaruka z’intambara n’umutekano muke mu gace ka Minembwe n’inkengero zako, muri Teritwari ya Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nyigisho ye, Bishop Harrison Ng’ang’a yagarutse cyane ku nsanganyamatsiko yo kwiyiriza ubusa, ashimangira ko gusenga biherekejwe no kwiyiriza ubusa bifite imbaraga zidasanzwe ugereranyije no gusenga gusa.
Yasobanuye ko kwiyiriza ubusa atari ukwifata ku biryo gusa, ahubwo ari uburyo bwo kwicisha bugufi imbere y’Imana, kongera kuyegera no kuyishakira ubuyobozi mu bihe bikomeye. Yavuze ko iyo umuntu asenga afite ukwizera kandi yifashishije no kwiyiriza ubusa, ashobora kubona ibisubizo mu buryo bwihuse kurusha uko byagenda mu yindi mimerere.
Mu gutanga ingero, Bishop Harrison Ng’ang’a yifashishije inkuru zo muri Bibiliya zirimo Umwamikazi Esiteri na Daniel, agaragaza ko gusenga no kwiyiriza ubusa byagize uruhare rukomeye mu guhindura ibyemezo by’abami, gukiza abantu no guhindura ibihe byari bigoye.
Yavuze ko amateka yo muri Bibiliya agaragaza ko Imana ishobora guhindura ibintu bigaragara nk’ibidashoboka igihe abantu bayishatse bafite umutima wuzuye ukwizera no kwicisha bugufi.
Bishop Harrison Ng’ang’a kandi yagarutse ku rugendo yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko yigeze guhura na Perezida Félix Tshisekedi ari kumwe n’abandi bayobozi b’amadini. Yavuze ko muri icyo kiganiro basabye Umukuru w’Igihugu gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare ndetse amahoro agaruke mu gihugu.
Yatangaje ko Perezida Tshisekedi yababwiye ko azakora ibishoboka byose mu rwego rwo guharanira ko intambara irangira.
Uyu mushumba yasabye abakristo gukomeza gusengera ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bukomeze kuzirikana inshingano zabwo zo kurinda abaturage, kugarura amahoro no gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje.
Mu butumwa bwe, Bishop Harrison Ng’ang’a yanagarutse ku magambo yavuze ko yumvise agaragaza urwango rukomeye rwerekeye Abanyamulenge. Yavuze ko ayo magambo agaragaza uburemere bw’ikibazo gihari, ariko asaba abantu kwirinda inzika no kwihorera, ahubwo bagaharanira amahoro, ubwiyunge n’ubutabera.
Yashimangiye ko igisubizo kirambye ku bibazo bya Congo kitazaturuka mu ntambara gusa, ahubwo kizaturuka ku gusenga, kubabarirana, ibiganiro ndetse no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abababaye.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Bishop Harrison Ng’ang’a yahamagariye abitabiriye igiterane kugira uruhare mu gufasha imiryango y’Abanyamulenge yahuye n’ingaruka z’intambara, irimo abatakaje ibyabo, abavuye mu byabo ndetse n’abakomeje kubaho mu buzima bugoye.
Yavuze ko umutungo ushobora kuba igikoresho Imana ikoresha mu gufasha abatishoboye, yifashishije urugero rwa Nehemiya, washyize hamwe abantu n’umutungo kugira ngo bongere kubaka Yerusalemu.
Yasabye buri wese gutanga icyo ashoboye kugira ngo abafite ibibazo babashe kongera kubaka ubuzima bwabo no kubona icyizere cy’ejo hazaza.
Nyuma y’ubu butumwa, Bishop Harrison Ng’ang’a yapfukamye ari kumwe n’abitabiriye igiterane, basengera amahoro ya Minembwe, Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari, basaba Imana guhagarika intambara no kugarura ituze, ubwiyunge n’ubumwe hagati y’abaturage.
Iki gikorwa cyaranzwe no gusenga, ubutumwa bw’ihumure ndetse no gukusanya inkunga, gisiga ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu guhuza ukwizera n’ibikorwa bifatika byo gufasha abugarijwe n’ingaruka z’intambara n’ibibazo by’ubuzima.







