Bitakwira Uzwiho Urwango Yashimangiye Akamaro k’Ibiganiro bya Politiki nk’Inzira yo Gukemura Amakimbirane muri RDC
Umunyapolitiki Justin Bitakwira uzwiho kwanga Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange, aho yagiye akangurira urubyiruko rw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu gutora intwaro ngo babice cyangwa babarimbure, none yatangaje akamaro k’ibiganiro bya politiki hagati y’abari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na Leta, avuga ko biri mu nzira z’ingenzi zishobora gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwirinda amakimbirane ya politiki ashobora guhungabanya umutekano n’ituze by’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 08/06/2026, Bitakwira yavuze ko muri politiki haba hari imbaraga ebyiri z’ingenzi zihora zihanganye: uruhande rw’ubutegetsi rushaka gukomeza kuyobora igihugu n’uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta rushaka kugera ku buyobozi binyuze mu nzira za politiki.
Yasobanuye ko iyo izo mbaraga zombi zidahawe urubuga rwo kuganira no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bihari, bishobora guteza amakimbirane akomeye ashobora kugira ingaruka ku mutekano n’iterambere ry’igihugu.
“Ubutegetsi bushaka gukomeza kuguma ku butegetsi, naho abatavuga rumwe na bwo bakifuza kubugeraho. Iyo uko guhangana kudahawe umurongo mwiza, bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihugu.”
Mu gusobanura igitekerezo cye, yakoresheje urugero rw’umuntu ushobora guhungabanya ituze ry’umuhana wose, agaragaza ko iyo hatabayeho uburyo bwo kugenzura no guhuza inyungu z’impande zitandukanye, igihugu gishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere.
Yavuze ko uko impande zitandukanye zihatana kugira ngo zigere ku ntego zazo za politiki, ari na ko ubushyamirane bushobora kwiyongera, bugahinduka ikibazo gikomeye cyagira ingaruka ku baturage no ku nzego za Leta.
Bitakwira yagaragaje ko ibiganiro bya politiki bikwiye gufatwa nk’umusingi w’ingenzi wo gukemura amakimbirane mbere y’uko ahinduka imvururu cyangwa ihungabana rikomeye rya politiki. Yongeyeho ko amateka ya RDC agaragaza ko ibibazo byinshi byagiye bibonerwa ibisubizo binyuze mu biganiro no gushaka ubwumvikane hagati y’impande zitavuga rumwe.
Abasesenguzi bamwe bakurikirana politiki ya RDC bavuga ko, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye bya politiki n’umutekano, hakenewe urubuga ruhoraho rwo kuganiriramo ibibazo bireba ubutegetsi, opozisiyo ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile.
Bitakwira kandi yavuze ko hari abantu bamwe batifuza ko habaho ibiganiro bya politiki, ashimangira ko akenshi baba bafite izindi nyungu cyangwa bagaterwa inkunga n’imbaraga zituruka hanze y’igihugu.
Yagaragaje ko ibibazo byinshi byagiye bigaragara muri Afurika no muri RDC byaturutse ku kutumvikana kwa politiki, inyungu z’amahanga ndetse no kubura ubushake bwo kuganira hagati y’impande zifitanye amakimbirane.
Bitakwira, nubwo yagiye akangurira Abanyekongo kwica abandi, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yasabye abanyapolitiki gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu kuruta iz’amatsinda cyangwa iz’umuntu ku giti cye, agaragaza ko amahoro, ituze n’ubumwe bw’Abanyekongo ari byo bikwiye kuba ku isonga.
Ibi bitekerezo bya Justin Bitakwira bije mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, ibibazo by’ubukungu ndetse n’impaka za politiki zikomeje kugaragara hagati y’amashyaka atandukanye.
Abakurikirana politiki ya Congo bavuga ko ibiganiro hagati y’abari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na Leta bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka icyizere hagati y’impande zitandukanye no gukomeza gushimangira inzego za demokarasi.
Mu gusoza, Bitakwira yasabye abanyapolitiki kwirinda amagambo n’ibikorwa bishobora gukongeza ubushyamirane, ahubwo bagashyira imbere ibiganiro, ubwiyunge n’ubufatanye kugira ngo RDC ikomeze inzira y’amahoro, ituze n’iterambere rirambye.
Minembwe Capital News (MCN)





