Bibogobogo mu Myiteguro Ikomeye yo Kwakira Ubuyobozi Bukuru bwa Gisirikare: Haravugwa Uruzinduko rw’Umukomanda w’Intara
Bibogobogo, agace gaherereye muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kari mu myiteguro ikomeye nyuma y’amakuru avuga ko hategerejwe uruzinduko rwa Commandant Région uteganyijwe kuhagera avuye i Baraka, nyuma y’uko na we yari yaturutse i Uvira.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, uyu muyobozi wa gisirikare utegerejwe ari mu ruzinduko rufitanye isano n’imiterere y’umutekano n’imiyoborere y’aka gace, cyane cyane mu gihe hari impinduka zikomeje kuvugwa mu micungire y’ibice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hakunze kuvugwa imitwe itandukanye yitwaje intwaro ndetse n’ihuriro ry’ingabo za Leta.
Amakuru aturuka mu Bibogobogo avuga ko ahitwa kwa Rusenda niho hateganyijwe ibikorwa byo kumwakirira, aho bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko hashyizweho imyiteguro yihariye.
Ubutumwa bwageze kuri Minembwe Capital News bugira buti:
“Mu Bibogobogo twiteguye Commandant Région. Uyu munsi ku wa Gatanu arazamuka, turamwakirira kwa Rusenda. Ni ho hari inzu nini twapanze mo intebe. Ikimuzanye ntikiramenyekana neza, gusa yatumye ku ba chefs ko aza uyu munsi.”
Aya magambo agaragaza ko hari igikorwa cy’ubuyobozi giteganyijwe, n’ubwo intego nyayo y’uru ruzinduko itaratangazwa ku mugaragaro.
Bibogobogo ni agace ko muri Fizi kazwiho guturwa n’amoko atandukanye, cyane cyane Abanyamulenge, ndetse hakanabamo n’abandi baturage barimo Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe.
Kugeza ubu, amakuru ava muri ako gace avuga ko kagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, nk’uko byagiye bivugwa mu ishusho y’umutekano y’ako karere.
Ibi bibaye mu gihe intara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru zikomeje kuvugwamo imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage n’inzego zitandukanye.
Nubwo impamvu nyayo y’uru ruzinduko itarajya ahagaragara, abaturage bo mu Bibogobogo bavuga ko bategereje kureba uko ibintu bizagenda, cyane cyane mu rwego rw’umutekano n’imiyoborere y’aka gace.
Hari ababona uru ruzinduko nk’intambwe ishobora gufasha mu kunoza imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage, mu gihe abandi bakomeje gusaba ko hakwiyongeramo ingamba zihamye zo kurinda abaturage no kubungabunga ituze rusange.
Minembwe Capital News(MCN)






