Bitakwira Yongeye Kuvugisha Benshi Nyuma yo Kuvuga ko Baraka Ishobora Gufatwa na AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho
Minembwe Capital News
Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu gace ka Fizi no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, umunyapolitiki Justin Bitakwira yongeye kuvuga amagambo akomeje gukurura impaka, asaba ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuva mu biro bukajya kuyobora ibikorwa ku rugamba.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bitakwira yavuze ko niba umujyi wa Baraka ugiye mu maboko y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho, byatanga inzira yoroshye yerekeza i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, binyuze ku Kiyaga cya Tanganyika ndetse no ku muhanda wa Fizi–Baraka.
Yagize ati:
«”Bayobozi b’igisirikare cya FARDC, nimuve mu biro byanyu muze kuyobora urugamba. Bitari ibyo, AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho barafata umujyi wa Baraka, kandi nibawufata bizaborohera no gufata i Kalemie.”»
Aya magambo yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayafashe nk’ikimenyetso cy’impungenge z’uko umutekano wa Baraka ushobora guhungabana umwanya uwo ari wo wose.
Ni mu gihe kandi amakuru aturuka muri ako karere avuga ko FARDC yatangije igikorwa cyo gufatira abaturage bo mu mujyi wa Baraka ibikoresho bya Wi-Fi. Ubuyobozi bw’igisirikare buvuga ko ari ugukaza ingamba z’umutekano no kugenzura uburyo amakuru agenda asakazwa.
Izi ngamba zikurikira izindi zatangajwe mu cyumweru gishize, aho itumanaho ryafunzwe mu bice bya Teritwari ya Fizi. Ababikurikiranira hafi bavuga ko izo ngamba zishobora kuba zigamije kugenzura amakuru ava ku rugamba, nubwo ubuyobozi bwa FARDC butaratangaza ku mugaragaro impamvu zirambuye z’izo ngamba.
Ku rundi ruhande, MRDP-Twirwaneho ikomeje gutangaza ko ingabo zayo zikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Fizi, mu gihe uruhande rwa FARDC narwo rukomeje kuvuga ko ruri guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ukomeje gukurikiranwa n’abaturage ndetse n’abasesenguzi, mu gihe impande zihanganye zikomeza gutangaza amakuru atandukanye ku miterere y’imirwano ibera muri ako gace.






