Amayobera mu Kiyaga cya Tanganyika: Ubwato bw’Igisirikare cy’u Burundi bumaze iminsi ibiri buburiwe irengero; byinshi kuri iyi nkuru
Minembwe Capital News
Hari amakuru akomeje gukwirakwira aturuka mu masoko atandukanye avuga ko ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bukorera mu Kiyaga cya Tanganyika bumaze iminsi ibiri buburiwe irengero. Ibi byateje impungenge mu nzego z’umutekano no mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare mu karere.
Nk’uko amakuru aturuka ku bantu batandukanye bakurikiranira hafi ibibera muri ako gace abigaragaza, ubu bwato buzwi nka Patrouilleur bukoreshwa mu kurinda imbibi z’u Burundi mu Kiyaga cya Tanganyika no kugenzura urujya n’uruza rw’ubundi bwato, burimo ubwitwa Kagajo na Mushara, bukunze gukoreshwa mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni bwo bwato bivugwa ko bwaburiwe irengero.
Aya makuru akomeza avuga ko mbere yo kuburirwa irengero, ubwo bwato bwari bwiteguye kujya mu gikorwa cyo gutwara abasirikare bakomerekeye mu mirwano, ndetse no kuzana imibiri y’abasirikare bivugwa ko baguye mu mirwano yabereye mu duce twa Minembwe, harimo Rwitsankuku, Mikenke, Point Zéro, Gakenke, Bicumbi na Mutunda, mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru ava mu masoko ya gisirikare avuga kandi ko mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Burundi zatakaje abasirikare babarirwa mu mirongo, ndetse n’ibirindiro byinshi zari zifite muri utwo duce. Icyakora, haracyavugwa ko Batayo ya 33 ya TAFOC ikigotewe mu gace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Centre ya Minembwe, kandi ko igoswe na MRDP-Twirwaneho, ihafite ibirindiro bikomeye kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2025.
Mu gihe aya makuru akomeje gukurikiranwa, haracyategerejwe ibisobanuro byemewe n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyaba cyarabaye, aho ubu bwato buherereye, ndetse n’uko bihagaze ku basirikare b’u Burundi bivugwa ko bagoswe.





