• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bombori bombori iravugwa mu mutwe wa Gumino, ukorera mu misozi ya Uvira.

minebwenews by minebwenews
July 2, 2024
in Regional Politics
0
Bombori bombori iravugwa mu mutwe wa Gumino, ukorera mu misozi ya Uvira.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bombori bombori iravugwa mu mutwe wa Gumino, ukorera mu misozi ya Uvira.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ahagana ku itariki ya 01/07/2024, umwe mu bayobozi ba Gumino yatawe muri yombi azira gushaka kwigumura kuri uyu mutwe witwara gisirikare, uyobowe na Col Alexis Nyamusaraba.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko Nzeyimana umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ko ariwe watawe muri yombi ku wa Mbere w’ejo hashize, afatwa n’abarwanyi ba Fureko usanzwe ayoboye aba barwanyi bose ba Gumino bo mu karere ka Rurambo, muri teritware ya Uvira.

Ay’amakuru anavuga kandi ko nyuma y’uko Nzeyimana yaramaze gufatwa yahise yoherezwa ku Ndondo ya Bijombo, mu gace kitwa Kajembwe, ahari ibirindiro bikuru bya Col Alexis Nyamusaraba, mu rwego rwo kugira ngo abazwe ibyo ashinjwa.

Ubwanditsi bwa Minembwe Capital News bwasobanuriwe ko uyu murwanyi wa Gumino Nzeyimana warebaga agace ka Nyarurambi, yigumuye kuri uy’u mutwe mu gihe utari uki muhemba ifaranga yari yarasezeranijwe, nk’umushahara waburi kwezi, ariko ko yaramaze igihe kirekire atazihabwa, bityo bimuviramo kw’i gumura.

Binavugwa kandi ko mu kwigumura kwa Nzeyimana warebaga abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino, mu gace ka Nyarurambi, wari umugambi ahuriyeho na Col Rushaba wo muri Maï Maï nawe uvugwaho kurebana ayingwe na Col Alexis Nyamusaraba muri iki gihe.

Ubwo bwumvikane buke hagati ya Gumino na Maï Maï, ifatanije na Nzeyimana, bwavutse nyuma y’uko abarwanyi ba Gumino ku bufatanye na Maï Maï bari baheruka kugaba igitero gikaze kuri Twirwaneho.

Ni igitero cyagabwe kuri Twirwaneho, mu Bijojwe aho yari yaherekeje Abagore gusarura imirima yabo, igikorwa kitigeze gishimisha Gumino bituma ikora icyo gitero mu rwego rwo kwihimura.

Gusa, icyo gitero nticyigeze ki yihira, kuko cyaguyemo abarwanyi babo babarirwa mu icumi(ba Maï Maï na Gumino). Ndetse kandi Twirwaneho irabirukana batatanira mu bice byo mu Bibangwa, Gitoga no ku misozi imanukira i Lemera. Maï Maï yo ishinja Gumino gutegura kiriya gitero nabi, ndetse ikayishinja kandi ko yagize uruhare runini kugira ngo ba Maï Maï bapfe ari benshi, muri icyo gitero, kuko abarwanyi ba Maï Maï bonyine hapfuye babarirwa ku 9, mu gihe muri Gumino ho hapfuye umwe.

Nzeyimana wafunzwe n’ubuyobozi bwa Gumino, yageze mu mutwe wa Gumino ahunze muri Twirwaneho, ni mu gihe yari yakoze amakosa yo kunyaga, ibyo abaturage b’irwanaho batigeze bihanganira batangiye ku mushakisha ngo ahanwe, ahungira muri Gumino nayo imwakiriza yombi.

Ubwo hari hagati mu mwaka w’ 2021. Akimara kwakirwa muri Gumino yagiye ahabwa kuyobora abarwanyi babo mu bice bitandukanye, ahanini yabaye ahitwa mu Bibangwa, aha yari yarahawe kuyobora abarwanyi b’Abatwa babarirwa ku bantu 35. Afatwa yari ayoboye agace ka Nyarurambi.

                 MCN.
Tags: Bombori bomboriGuminoMaï MaïNzeyimanaRurambo
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma y’uko M23 igaragaje imbaraga zidasanzwe muri teritware ya Lubero, uyu munsi Wazalendo biraye mu baturage bica abasivile bagera ku 17.

Nyuma y'uko M23 igaragaje imbaraga zidasanzwe muri teritware ya Lubero, uyu munsi Wazalendo biraye mu baturage bica abasivile bagera ku 17.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?