Burundi: Impungenge Zikomeye Zibasiye Igisirikare Nyuma y’Amakuru y’Ibanga Avugwa ko Ari Kumeneka n’Ibibazo by’Intambara
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu banyapolitiki n’abasesenguzi b’umutekano, arerekana ko mu gisirikare cy’u Burundi hakomeje kuvugwa impungenge zishingiye ku ibanga ry’ibikorwa bya gisirikare, nyuma y’uko amakuru menshi ajyanye n’uruhare rw’izo ngabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akomeje kujya hanze.
Kuva u Burundi rwohereza ku mugaragaro ingabo zarwo muri RDC mu mwaka wa 2022, hakomeje gukwirakwira amakuru atandukanye agaragaza imikorere yazo. Bamwe bavuga ko ayo makuru atangwa n’abasirikare ubwabo cyangwa n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya gisirikare. Ibi byatumye abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere no ku mutekano w’izo ngabo.
Mu minsi itatu ishize, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Pacifique Nininahazwe, usanzwe akunze gutangaza amakuru ajyanye n’igisirikare cy’u Burundi, yavuze ko imirwano yabereye mu gace ka Minembwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi 2026 yasize ingabo z’u Burundi zihuye n’igihombo gikomeye. Yanavuze ko hari abasirikare benshi bahungiye mu mujyi wa Baraka nyuma y’uko ibirindiro bagenzuraga bisenywe na MRDP-Twirwaneho ifatanyije na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Yakomeje avuga ko hari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi zataye mbere y’uko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 babyigarurira, ibintu avuga ko byagaragaje uburemere bw’ibibazo izo ngabo zari zihanganye na byo muri icyo gice.
Mu yandi makuru yakomeje gutangaza, Nininahazwe yavuze ko hari abasirikare b’u Burundi bavuga ko bamaze amezi icyenda badahembwa, kandi ko igisirikare cyabo cyahuye n’igihombo gikomeye cy’abasirikare baguye ku rugamba. Yanavuze kandi ko hari ibirego bivuga ko ingabo z’u Burundi zifatanya mu bikorwa n’umutwe wa FDLR, ibyo yavuze ko bikomeje kuvugwa mu makuru akusanywa n’abakurikiranira hafi umutekano wo mu karere.
Nininahazwe kandi yavuze ko, kubera amakuru agenda ashyirwa hanze, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yaba yarabwiye abasirikare ko igisirikare cyabo cyacengewe n’abatanga amakuru kugeza no ku rwego rw’ibiro bikuru.
Nk’uko Nininahazwe yabitangaje, Gen. Niyongabo ngo yagize ati:
«”Ahantu hose turi dufite abatwinjiyemo, yaba mu buyobozi bw’igisirikare, yaba aho turi kurwanira hanze, yaba no mu gisivili. Umwanzi turi kumwe mu buryo bwose.”»
Aya magambo agaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’amakuru y’igisirikare n’uburyo amakuru y’ibanga ashobora gukomeza kugera hanze.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano bavuga ko, mu gihe amakuru nk’aya akomeje gusakara, bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ingabo ziri mu bikorwa bya gisirikare, ndetse no ku bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa, kugeza ubu, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku makuru akomeje gukwirakwizwa ku mishahara y’abasirikare bivugwa ko bamaze amezi icyenda badahembwa.






