Byatangajwe ko MRDP-Twirwaneho Igeze Hafi y’Umujyi wa Baraka
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), birimo Top Congo, byatangaje ko abasirikare ba MRDP-Twirwaneho, bakorana bya hafi n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), bakomeje kugaragara mu bice byegereye umujyi wa Baraka, umwe mu mijyi ikomeye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Teritwari ya Fizi.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ku wa Mbere, tariki ya 20/07/2026, abasirikare ba MRDP-Twirwaneho bagaragaye mu gace ka Mulima, kari nko mu bilometero 40 uvuye ku mujyi wa Baraka. Icyakora, amakuru yizewe agaragaza ko aka gace bagafashe nyuma y’iminsi mike hafashwe agace ka Point Zero.
Amakuru agezweho aturuka mu bice by’ibikorwa bya gisirikare agaragaza ko MRDP-Twirwaneho itakiri kwa Mulima nk’uko byatangajwe ku wa Mbere. Ahubwo bivugwa ko yamaze kwimukira mu tundi dusanteri duto turi imbere ya Mulima, twegereye umujyi wa Baraka. Ibi bikomeje gukurura impaka no gutuma hakomeza gukorwa isesengura ryimbitse ku miterere y’umutekano muri ako gace.
Abasesenguzi bavuga ko kuba MRDP-Twirwaneho ikomeje kugaragara mu bice biri hafi ya Baraka bishobora kugira uruhare mu kongera umutekano w’Abanyamulenge, kuko abo bavuga ko bawuhungabanyaga bakomeje kuba mu gihirahiro muri Teritwari ya Fizi.
Baraka ni umwe mu mijyi ifite akamaro gakomeye mu rwego rw’ubutegetsi, ubucuruzi n’ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’inzego z’ubutegetsi cyangwa iza gisirikare ryemeza cyangwa rihakana ayo makuru. Hagati aho, ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC bikomeje gutangaza ko ibikorwa bya MRDP-Twirwaneho bikomeje kwegera ibice bikikije umujyi wa Baraka.






