Byinshi ku Ifatwa ry’Uduce Twinshi twa Masisi na AFC/M23 mu Mirwano Ikomeje Guhindura Isura y’Intambara
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu karere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’ingabo za AFC/M23 n’ihuriro rigizwe na FARDC, Wazalendo ndetse n’indi mitwe iyishyigikiye. Iyo mirwano yabereye cyane cyane mu nkengero za Rubaya no mu bice byinshi bikikije Malemo, aho abaturage benshi bari barahunze kubera umutekano muke.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko nyuma y’iminsi y’imirwano ikaze, ingabo za AFC/M23 zashoboye gusubiza inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe ya Wazalendo, maze zongera kwigarurira ibice byinshi byarimo kuberamo imirwano.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko umutekano muri ako gace “uhagaze neza kandi ugenzurwa uko bikwiye,” buhamiriza abaturage ko bashobora gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi nta bwoba. Umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yavuze ko ibitero byagabwe na FARDC na Wazalendo mu nkengero za Rubaya byasubijwe inyuma, ndetse ko ingabo zabo zakomeje gufata ibice by’ingenzi muri Masisi.
Mu bice byatangajwe ko byafashwe cyangwa byongeye kugenzurwa na AFC/M23 harimo Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bureau, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta. Aha hose haravugwa ko ihuriro rya FARDC na Wazalendo ryahavuye nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi.
Abaturage bamwe bo muri utwo duce twa Malemo batangiye kugaruka buhoro buhoro mu ngo zabo nyuma yo kubona ko imirwano yagabanutse ndetse ko inzira zimwe zongeye gufungurwa. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bari bamaze igihe kinini bahungiye mu misozi no mu bindi bice bifite umutekano, ariko ko ubu batangiye kongera kugira icyizere cy’umutekano.
Nubwo AFC/M23 ivuga ko ibintu biri mu maboko yayo, haracyari impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura bitewe n’uburyo impande zombi zikomeje kwegeranya ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Masisi no mu nkengero za Rubaya. Ako gace gafatwa nk’ingenzi kubera ubukungu bwako ndetse n’amabuye y’agaciro menshi ahabarizwa.
Abasesenguzi bavuga ko kuba AFC/M23 ikomeje gufata ibice byinshi muri Masisi bishobora gukomeza guhindura isura y’intambara mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu gihe ihuriro rya FARDC rikomeje guhura n’ibibazo byo guhuza ibikorwa hagati y’ingabo za Leta, Wazalendo n’abafatanyabikorwa babo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa AFC/M23 bukomeje guhamagarira abaturage batuye muri ibyo bice gutuza no gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, buvuga ko umutekano urinzwe kandi ko ingabo zabo zikomeje gucunga ibice byose zafashe.






