Captain Ndinzabera wa MRDP-Twirwaneho Yageneye Kinshasa na Gitega Ubutumwa Bukakaye
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi mu bice by’imisozi miremire ya Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’iyo ntara, Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu bayobozi ba gisirikare ba MRDP-Twirwaneho, yashyize ahagaragara ubutumwa bukakaye bugenewe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubw’u Burundi. Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa muri ibyo bice bikwiye guhagarara, bitaba ibyo hakazakurikiraho ibyo yise “isomo rikomeye.”
Mu butumwa yanyujije mu nyandiko, Captain Ndinzabera yabanje gusuhuza abaturage batuye mu bice bitandukanye, anihanganisha by’umwihariko Abanyamulenge, avuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye zatewe n’intambara.
Yagize ati:
“Mbanje gusuhuza abantu bose aho batuye hose, kandi nihanganishije by’umwihariko Abanyamulenge ku bibazo n’akaga bagiye bahura na byo muri ibi bihe by’intambara. Twibasiwe n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’ubw’u Burundi, Wazalendo ndetse n’Interahamwe.”
Yakomeje avuga ko abo ashinja uruhare muri iyo ntambara bakoze ibikorwa bikomeye birimo kwica abaturage, kunyaga imitungo no gusenya imihana y’Abanyamulenge.
Mu butumwa bwe, Captain Ndinzabera yahaye ubutumwa butaziguye ubuyobozi bwa Kinshasa na Gitega, avuga ko gahunda iyo ari yo yose yo gushaka gukura Abanyamulenge ku butaka bwabo itazagerwaho.
Yagize ati:
“Ndabwira Leta ya Congo n’iy’u Burundi ko ibyo mwibwira byo kudukura ku butaka bwacu bitazashoboka. Muzakorwa n’isoni.”
Yanibukije ubutegetsi bw’u Burundi ko bukwiye guhita bukura ingabo zabwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nibutabyubahiriza buzasubirana igisebo.
Yagize ati:
“Ndasaba Leta y’u Burundi guhita itahisha ingabo zayo. Nimubyanga, muzatahana ikimwaro.”
Captain Ndinzabera yanavuze ko ubuyobozi bwa Kinshasa nabwo buzisanga bwarakozwe n’isoni kubera, nk’uko abivuga, kwifashisha ingabo z’amahanga mu rugamba rurimo kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yongeyeho ko igihe kigeze kugira ngo abari bagabye ibitero ku Banyamulenge basubizwe inyuma, anashimangira ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho uzakomeza kurwana kugeza igihe abaturage uvuga ko urengera bazabona umutekano.
Aya magambo aje mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye byo muri Teritwari za Fizi na Mwenga, ndetse no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo, aho impande zitandukanye zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku miterere y’urugamba n’ibibera ku rugamba.
Iyi nkuru ishingiye ku butumwa bwatangajwe na Captain Ndinzabera Mayunga wa MRDP-Twirwaneho.







