Rurambo Yahinduye Isura y’Urugamba: Uko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bivugwa ko Basunitse FARDC Bikigarurira Imisozi Yose Yunamiye Ikibaya cya Rusizi
Amakuru Minembwe Capital News yamenye aturuka mu bice byabereyemo imirwano agaragaza ko mu mpera z’icyumweru gishize habaye imirwano ikomeye mu gace ka Rurambo, aho bivugwa ko MRDP-Twirwaneho na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bayobowe n’uwitwa Kyuwa.
Nk’uko ayo makuru abivuga, abasirikare ba MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 baturutse mu bice bya teritwari ya Walungu bageze ku musozi wa Kange, berekeza ku ruzi rwa Ruvubu. Bahageze bahise bahura n’ibitero by’ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo, maze imirwano irakomera.
Amakuru dufite avuga ko nyuma yo kwirwanaho, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 basunitse iryo huriro ry’ingabo, barisubiza inyuma kugeza ku ruzi rwa Ruvubu. Nyuma bafashe ibice biherereyemo amasoko arimo irema ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu. Bivugwa kandi ko bakomeje urugendo rwabo bafata agace ka Kigarama, mbere yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu tundi duce.
Mu duce bivugwa ko twafashwe harimo Mivuri, Itara, Nyarurambi, Bijojwe, Mibande na Gifuni, aho amakuru atugeraho avuga ko twose turi mu maboko ya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23.
Ibi bisobanuye ko agace ka Rurambo kose kari kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho na AFC/M23. Byongeye kandi, bivugwa ko bagenzura imisozi yose ireba ikibaya cya Rusizi, giherereye muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Aya makuru aje yiyongera ku yandi amaze iminsi aturuka ku rugamba, agaragaza ko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura muri teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga.
Mu makuru aheruka kugera kuri Minembwe Capital News, ku munsi wabanjirije uyu, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bafashe uduce twinshi two muri Secteur ya Lulenge, muri teritwari ya Fizi. Mbere yaho, mu ntangiriro z’icyumweru gishize, na bwo havuzwe ifatwa ry’utundi duce two muri Secteur ya Itombwe, muri teritwari ya Mwenga.
Minembwe Capital News






