Drone itaramenyekana ikomeje guca ibintu muri Kivu y’Amajyepfo: Ibitero bikomeye muri Kilumbi bivugwa ko byahitanye abasirikare benshi, n’ibikoresho bya gisirikare birangirika bikabije
Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko drone itaramenyekana inkomoko yayo bivugwa ko yagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Kilumbi, gaherereye muri Groupement ya Mutambala, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aka gace ka Kilumbi bivugwa ko katari kure y’ahitwa kwa Mulima, aho bivugwa ko hahungiye abasirikare benshi ba FARDC n’imitwe ibashyigikiye, barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.
Nk’uko amakuru atandukanye akomeje guturuka muri ako karere abivuga, iyo drone itaramenyekana yakoreshejwe mu bitero bikomeye bivugwa ko byahitanye abasirikare batandukanye ba FARDC n’abo bafatanya. Nubwo umubare nyawo w’abaguye muri ibyo bitero utaremezwa ku rwego rwa Leta cyangwa urw’ubuyobozi bwa gisirikare, hari amakuru avuga ko hashobora kuba harapfuye abarenga 24 mu gitero cyabaye ku munsi w’ejo.
Nanone kandi, ayo makuru akomeza avuga ko nyuma y’ibi bitero, hari abasirikare bivugwa ko bahise batangira gusubira inyuma berekeza mu bindi bice bitandukanye, nubwo ibi bitaremezwa ku mugaragaro, kandi hakomeje gukorwa iperereza hagamijwe kumenya ukuri kwabyo.
Mu bindi byatangajwe, bivugwa ko muri aka gace ka Mulima iyo drone yangije n’ibikoresho bya gisirikare, harimo igifaru cy’ingabo z’u Burundi bivugwa ko cyagabweho igitero gikomeye kikangirika bikabije kugeza aho cyahindutse umuyonga.





