Drone Zongeye Kugaba Ibitero i Lulenge kuri Uyu Mugoroba wo ku wa Kabiri
Minembwe Capital News (MCN)
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29/09/2026, ibisasu byagabwe mu bice bya Ku Gipimo no Kwa Mutoka, muri Secteur y’i Lulenge, Teritware ya FIZI, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abaturage bo muri ako gace babwiye MCN ko ibisasu bigera ku munani byaguye Kwa Mutoka. Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko nta ngaruka zikomeye byateje.
Ku Gipimo, amakuru MCN yakusanyije avuga ko haguye ibisasu bine, ahagana ku mugoroba, mbere gato y’igihe iyi nkuru yategurwaga.
Kugeza ubu, MRDP-Twirwaneho igenzura ibyo bice, nta tangazo iratangaza ku bijyanye n’ibi bitero.
Indake zivugwa ko zirigucukurwa i Gasogocyi
Andi makuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturuka mu bihugu byo mu Burayi no muri Aziya, bakomeje gucukura indake i Gasogocyi.
Bivugwa ko izo ndake zishobora kuba zigamije gukomeza ubwirinzi bw’ako gace, nyuma y’imirwano iheruka aho izo ngabo n’abafatanyabikorwa babo bivugwa ko basubijwe inyuma mu bice bya Gihuha, Gasiro n’ahandi muri Secteur y’i Lulenge.
MCN ikomeje gukurikirana amakuru y’ibibera muri aka gace, mu gihe hategerejwe ibisobanuro by’impande bireba ku byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29/09/2026.
Minembwe Capital News (MCN)







