“Igihombo Gikomeye ku Ngabo za FARDC nyuma y’Igitero cya Drone”
Minembwe Capital News (MCN)
Drone zitazwi zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) biherereye ku kibuga cy’indege cya Pinga, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko ibyo birindiro bya gisirikare byibasiwe n’indege zitagira abapilote, gusa kugeza ubu nta mutwe cyangwa uruhande ruriyemerera icyo gitero. Ibi bituma hakomeza kubaho urujijo ku bagabye igitero ndetse n’impamvu zacyo.
Igitero cyabereye mu gace gakomeje kurangwa n’imirwano n’umutekano muke, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Wazalendo, bahanganye n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Amakuru MCN yamenye avuga ko igitero cyagize ingaruka zikomeye ku ruhande rwa FARDC, aho abasirikare benshi bivugwa ko bahasize ubuzima. Kugeza ubu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ntibaratangaza umubare nyawo w’abapfuye, gusa amakuru yatanzwe avuga ko abahitanywe n’icyo gitero bashobora kuba babarirwa mu magana.
Abasivili bakomeje kugwa mu mirwano
Ku rundi ruhande, mu bice bya Masisi bihana imbibi na Walikale, Sosiyete Sivile yatangaje ko hari abasivili bishwe, abandi bagakomereka mu mirwano ikomeje guhuza AFC/M23, FARDC na Wazalendo.
Raporo zatanzwe n’abahagarariye abaturage zivuga ko muri Burungu honyine hamaze gutangazwa abantu umunani bishwe.
Uretse abahasize ubuzima n’abakomeretse, umutekano muke ukomeje guteza ikibazo cyo kwimura abaturage bava mu byabo, bigatuma imiryango myinshi ikenera ubufasha bwihutirwa.
Nk’uko Club des Filles Reporters RDC ibitangaza, imiryango igera ku 2.350 yimuwe mu byayo mu duce twa Lukaraba, muri Walikale, ndetse na Hombo mu majyepfo, muri Kalehe. Iyo miryango ikomeje guhura n’ubuzima bugoye kandi ikeneye ubufasha bw’ibanze.
Uyu muryango urasaba ko ibikorwa by’ubutabazi byongerwa, cyane cyane ku miryango yavuye mu byayo kubera imirwano, kugira ngo ibone ibiribwa, aho kuba, ubuvuzi n’izindi serivisi z’ibanze.
Ibi bibaye mu gihe intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane abatuye mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Minembwe Capital News (MCN)







