FARDC mu Itangazo Ryo Kwisobanura Mu Gihe Ikomeje Gusubizwa Inyuma na MRDP-Twirwaneho mu Misozi ya Minembwe
Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe no mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri Teritwari za Fizi na Mwenga, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo rikakaye rishinja ihuriro rya AFC/M23 n’u Rwanda gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no guteza umutekano muke mu gihugu.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Mukuru Wungirije wa FARDC, Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba, ryatangajwe ku wa 22 Kamena 2026. Muri iryo tangazo, FARDC ishinja AFC/M23 gucamo ibice Abanyekongo ishingiye ku moko n’indimi hagamijwe guca intege ubumwe bw’Abanyekongo. Inashinja iri huriro ibikorwa byo guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyamara, abakurikiranira hafi ibibera mu misozi ya Minembwe bavuga ko iri tangazo rije mu gihe FARDC iri guhura n’ibibazo bikomeye ku rugamba, aho ikomeje gutsindwa no gusubizwa inyuma n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko urwanirira umutekano n’uburenganzira bw’Abanyamulenge.
Mu cyumweru gishize, FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR, yagabye ibitero bikomeye mu duce dutandukanye two mu misozi ya Minembwe. Aho ibyo bitero byibanze harimo i Lundu, Gakenke, Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gitavi, Muduhoko n’utundi duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Amakuru ava mu baturage ndetse no mu bakurikirana ibibera muri ako karere avuga ko nyuma y’iminsi irenga irindwi y’imirwano ikaze, MRDP-Twirwaneho yashoboye gusubiza inyuma ibyo bitero byose, ndetse igafata ibice byinshi FARDC yari yagerageje kwigarurira.
Abasesenguzi bavuga ko FARDC yahuye n’igihombo gikomeye muri iyo mirwano, bituma abasirikare bayo benshi basubira inyuma berekeza i Mutunda, Point Zéro, kwa Mulima ndetse no muri Bicumbi.
Ku wa Mbere ushize, imirwano mishya yongeye kubura mu bice bya Muduhoko hafi ya Centre ya Mikenke ndetse no muri Bicumbi.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko MRDP-Twirwaneho yirwanyeho bikomeye, ikarwanya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, ibintu byaviriye mu kongera gusubiza inyuma igisirikare cya Leta.
I Bicumbi, abaturage bavuga ko imirwano yamaze umunsi wose, aho amasasu aremereye yumvikanye mu misozi myinshi ikikije ako gace. Abari hafi y’aho imirwano yabereye bavuga ko FARDC yagerageje kongera kwisuganya, ariko igahura n’ukwihagararaho gukomeye kwa MRDP-Twirwaneho.
Abasesenguzi bamwe babona ko itangazo rya FARDC risohotse mu gihe iki gisirikare kiri mu gitutu gikomeye cy’ibitero bikomeje guhitana abasirikare bacyo no kugisubiza inyuma mu misozi ya Minembwe.
Bavuga ko aho kwibanda ku bibazo biri ku rugamba, FARDC yahisemo kongera gushinja AFC/M23 ndetse n’u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kigali yakomeje inshuro nyinshi guhakana ibirego byo kugira uruhare mu mirwano ibera mu misozi ya Minembwe cyangwa mu bice byo mu Majyepfo ya Kivu. U Rwanda rwagiye ruvuga ko ikibazo cya Congo gikwiye gukemurwa binyuze mu nzira za politiki no gukemura impamvu z’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu karere.
Mu gihe FARDC ifashwa n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR, MRDP-Twirwaneho ikomeje kwerekana ubushobozi bwo kwihagararaho no kurinda ibice byinshi bituwe n’Abanyamulenge.
Abaturage benshi bo muri Minembwe bavuga ko nubwo ikibazo cy’umutekano kigikomeye, ibikorwa bya MRDP-Twirwaneho byabashije gukumira ibitero byinshi byari bigambiriye kwinjira mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Ibi bikomeje gutuma ikibazo cya Minembwe kiba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano ikomeje hagati y’impande zitandukanye mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwishyura igiciro kinini cy’iyi ntambara.
Mu gihe FARDC ikomeje gusohora amatangazo yibanda ku rwego rwa politiki n’itangazamakuru, ibibera ku rugamba bigaragaza ko intambara yo mu misozi ya Minembwe ikiri kure yo kurangira.
Abakurikirana iki kibazo bavuga ko niba nta biganiro bya politiki bibaye hagati y’impande zifitanye amakimbirane, imirwano ishobora gukomeza no kwaguka mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, abaturage bo muri Minembwe, Mikenke, Muduhoko, Bicumbi n’utundi duce two muri ako karere bakomeje guhangayikishwa n’ingaruka z’intambara ikomeje hagati ya FARDC n’imitwe iyirwanya, mu gihe buri ruhande rukomeje kuvuga ko rufite ukuri ku bibera ku rugamba.
Minembwe Capital News









