Mulenge: FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu Mirwano Yamaze Akanya Gato, Bayihuriyemo n’Uruva Gusenya
Mu misozi miremire y’akarere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umwuka mubi w’umutekano ukomeje gufata indi ntera, aho ibikorwa by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’u Burundi bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye.
Amakuru yizewe aturuka muri ako gace aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17/04/2026, ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zinjiye mu mirima y’abaturage mu duce twa Rubemba na Bidegu, bivugwa ko zari zigambiriye gusahura imyaka n’amatungo by’abaturage.
Icyakora, nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bo muri ako gace, izo ngabo zaje kugwa mu mutego wa MRDP–Twirwaneho, biviramo imirwano y’akanya gato ariko ikaze, yahitanye benshi mu bari baje gusahura imirima y’abaturage.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya yagize ati:
“Mu gitondo cya kare cyane, twabonye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC benshi binjira mu mirima yacu bashaka gusahura. Ntibyatinze, bahise bagwa mu mutego ukomeye. Imirwano yabaye yari ikaze, imara akanya gato cyane; benshi muri abo basirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi bahasiga ubuzima, abandi bahungira mu bihuru.”
Aya makuru akomeza avuga ko abasirikare bake babashije kurokoka bahise basubira inyuma mu kajagari kenshi, ibintu byongeye kugaragaza ubukana bw’imirwano iri kubera muri aka gace.
Ibi bibaye mu gihe hadaciye kabiri humvikanye indi nkuru ivuga ko ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari mu bice bya Gakenke zagabweho igitero hifashishijwe drone itaramenyekana inkomoko yayo, kikaba cyarahitanye benshi mu basirikare, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye.
Amateka y’umutekano muke mu Minembwe n’inkengero zaho agaragaza ko aka gace kamaze igihe kinini karimo amakimbirane ashingiye ku bwoko, ubutaka n’ubuyobozi, aho Leta y’i Kinshasa yifashisha ingabo zayo, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro bagagaba ibitero ahatuye Abanyamulenge, ibyo MRDP–Twirwaneho ivuga ko irwanya.
Kwiyongera kw’ibi bitero bishobora kurushaho guteza umutekano muke, bigashyira abaturage mu kaga, cyane cyane abari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.






