• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mulenge: FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu Mirwano Yamaze Akanya Gato, Bayihuriyemo n’Uruva Gusenya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 17, 2026
in Conflict & Security
0
Mulenge: FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu Mirwano Yamaze Akanya Gato, Bayihuriyemo n’Uruva Gusenya

Screenshot

81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mulenge: FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu Mirwano Yamaze Akanya Gato, Bayihuriyemo n’Uruva Gusenya

Mu misozi miremire y’akarere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umwuka mubi w’umutekano ukomeje gufata indi ntera, aho ibikorwa by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’u Burundi bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye.

READ ALSO

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

Amakuru yizewe aturuka muri ako gace aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17/04/2026, ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zinjiye mu mirima y’abaturage mu duce twa Rubemba na Bidegu, bivugwa ko zari zigambiriye gusahura imyaka n’amatungo by’abaturage.

Icyakora, nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bo muri ako gace, izo ngabo zaje kugwa mu mutego wa MRDP–Twirwaneho, biviramo imirwano y’akanya gato ariko ikaze, yahitanye benshi mu bari baje gusahura imirima y’abaturage.

Umwe mu baturage watanze ubuhamya yagize ati:
“Mu gitondo cya kare cyane, twabonye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC benshi binjira mu mirima yacu bashaka gusahura. Ntibyatinze, bahise bagwa mu mutego ukomeye. Imirwano yabaye yari ikaze, imara akanya gato cyane; benshi muri abo basirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi bahasiga ubuzima, abandi bahungira mu bihuru.”

Aya makuru akomeza avuga ko abasirikare bake babashije kurokoka bahise basubira inyuma mu kajagari kenshi, ibintu byongeye kugaragaza ubukana bw’imirwano iri kubera muri aka gace.

Ibi bibaye mu gihe hadaciye kabiri humvikanye indi nkuru ivuga ko ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari mu bice bya Gakenke zagabweho igitero hifashishijwe drone itaramenyekana inkomoko yayo, kikaba cyarahitanye benshi mu basirikare, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye.

Amateka y’umutekano muke mu Minembwe n’inkengero zaho agaragaza ko aka gace kamaze igihe kinini karimo amakimbirane ashingiye ku bwoko, ubutaka n’ubuyobozi, aho Leta y’i Kinshasa yifashisha ingabo zayo, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro bagagaba ibitero ahatuye Abanyamulenge, ibyo MRDP–Twirwaneho ivuga ko irwanya.

Kwiyongera kw’ibi bitero bishobora kurushaho guteza umutekano muke, bigashyira abaturage mu kaga, cyane cyane abari basanzwe batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Tags: BideguRubembaUmutego

Related Posts

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano
Conflict & Security

Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano

September 25, 2026
Next Post
U Bwongereza n’u Bufaransa mu Nama Mpuzamahanga Ikomeye ku Mutekano wa Hormuz

U Bwongereza n’u Bufaransa mu Nama Mpuzamahanga Ikomeye ku Mutekano wa Hormuz

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?