Gen.Muhoozi yasabye RDC kweguza umwe muri ba guverineri b’intara zigize iki gihugu, ndetse yongera avuga no kuri Kisangani.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umujyanama mukuru wa perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bya gisirikare, General Kainarugaba Muhoozi yasabye ubutegetsi bwa Congo kweguza guverineri w’intara ya Ituri iherereye mu Burasizuba bwa Congo.
Ni mu butumwa Gen.Muhoozi yanyujije kurukuta rwa X, kuri uyu wa kane tariki ya 10/04/2025, aho yagize ati: “Ndasaba RDC ibintu bitatu: 1. Guhagarika kwica abantu banjye, Abahima -Tutsi. 2. Gukuraho guverineri w’intara ya Ituri, Luboya. 3. Kutwishyura ambasede yacu mwatwitse.”
Lt.Gen. Luboya ayoboye Ituri kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2021 ninyuma y’aho perezida Felix Tshisekedi wa Congo yashyiragaho iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe.
Muhoozi ashinja Lt.Gen.John Nkashama Luboya kugerageza kwitambika ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO.
Atangiza gutanga ubwo butumwa yise Luboya umuntu utagira ubwenge, ateguza ko vuba ingabo za Uganda zizamuta muri yombi.
Ibi byatumye umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Congo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lt.Gen. Jaques Ychaligonza Ndulu, ateguza ko Gen. Muhoozi nakomeza kwibasira Luboya, igihugu cye kizabyamagana.
Mbere yuko Muhoozi atanga ubu butumwa yari yabanje gutanga ubundi avuga ko Ingabo ze zitagifashe umujyi wa Kisangani kandi ko bimubabaje.
Ati: “Bitegetswe na data ukomeye perezida Kaguta Museveni n’intwari yanjye perezida Donald Trump. Nahisemo guhagarika ibikorwa byacu byo gufata Kisangani. Birambabaje cyane. Ntabwo nigeze nanirwa kugera ku ntego ya gisirikare mu buzima bwanjye.”
Yabivuze mu gihe yari aheruka gutangaza ko umutwe wa M23 n’uramuka udafashe Kisangani, Ingabo za Uganda zizabyikorera, ndetse tariki ya 25/03/2025, yari yavuze ko ingabo ze ziziye uwo mujyi.
Ati: “Kisangani turayiziye mu izina ry’Imana yacu Yesu Kristo.”
Kisangani ni umurwa mukuru w’intara ya Tshopo uherereye ku ruzi rwa Congo, Fleuve Congo, mu Burasizuba bw’ikibaya cya RDC rwagati muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.