Hatangajwe ibindi bishya hagati ya Museveni na Ambasaderi wa Amerika muri Uganda.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Kane tariki ya 10/10/2024, arateganya guhura na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugira ngo bahoshye umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi Gen Kainarugaba Muhoozi aheruka guteza.
Amakuru ava i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda avuga ko ibyo biganiro bizabera muri perezidansi ya Uganda. Ni ibiganiro kandi bizatabirwa na General Kainarugaba Muhoozi ndetse na minisitiri w’ubabanye n’amahanga Jeje Odongo.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe mu mpera zakiriya Cyumweru gishize, Gen Muhoozi usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yari yahaye gasopo Ambasaderi William Papp igihe ntarengwa cyo kuba yasabye imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni, bitaba ibyo akirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Icyo gihe Muhoozi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, bwashinjaga Amabasaderi wa Amerika kubahuka perezida wa Uganda ndetse no kugaragaza imyitwarire idakwiriye umudipolomate, amuha ku wa mbere tariki ya 07/10/2024 nk’igihe ntarengwa cyo kuba yasabye imbabazi.
Ibyo byabaye mu gihe uyu Amabasaderi wa Amerika, William Papp yari aheruka gusaba perezida Museveni kutaziyamamaza mu matora y’umukuru w’ikigihugu ateganyijwe mu 2026.
MCN.