I Mulenge Hagaragaye Ibirego Bikomeye ku Ngabo za FARDC n’iz’u Burundi
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa ibikorwa bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, rishinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo gusenya no kwangiza imitungo y’abasivili.
Ayo makuru agaragaza ko mu bice bya Rubemba, Bidegu na Kalongi, hagaragara ibikorwa byo gusambura amazu y’abaturage, aho amabati avanwaho akajyanwa, ndetse hakaba no gusahura amatungo yabo. Ibi bikorwa bivugwa ko bikorwa n’iri huriro ry’ingabo. Abaturage bavuga ko hari n’amazu menshi ari gusenywa burundu, cyane cyane ayo ba nyirayo bahunze kubera umutekano muke umaze igihe muri aka gace.
Bamwe mu baturage batanze amakuru kuri Minembwe Capital News batangaza ko ibyo bikorwa byiyongereye muri iyi minsi, kandi bikaba bikorwa mu buryo butunguranye, bigakomeza guteza ubwoba abari bagisigaye mu ngo zabo.
Tariki ya 24/04/2026, andi makuru yemeza ko mu duce twa Bidegu na Rubemba humvikanye ibitero by’amasasu aremereye bikozwe na FARDC n’abambari bayo. Abaturage bavuga ko ibyo bitero byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), zasutse ibisasu mu mihana ituwe, bikangiza amazu n’ibindi bikoresho by’abaturage.
Ibi bibazo bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ibintu byatumye ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga. Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili no kwirinda ibikorwa byose byabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za Leta ya RDC cyangwa izindi nzego birebwa n’iki kibazo ku bijyanye n’ibi birego, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ubutabazi n’uburinzi bwihuse kugira ngo ubuzima bwabo n’imitungo yabo birindwe.





