Ibiganiro by’Abanye-Congo Biri Mu Rujijo: Ese Ni Inzira y’Amahoro Cyangwa Intangiriro y’Izindi Mpaka Muri RDC?
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, politiki n’ubukungu, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko agiye gutangiza ibiganiro byiswe ibiganiro by’Abanye-Congo, bigamije gushakira igihugu umuti urambye. Icyakora, nubwo byakiriwe nk’intambwe ishobora gufasha igihugu, hari impaka zikomeje kwiyongera ku buryo bizategurwa n’abazabigiramo uruhare.
Abasesenguzi benshi bagaragaza ko ibiganiro byakwitwa ibyubaka amahoro nyakuri ari uko byahuza impande zose zifite uruhare mu bibazo igihugu kirimo, hatitawe ku kutavuga rumwe kwa politiki cyangwa ku myumvire itandukanye.
Perezida Tshisekedi yari amaze igihe kinini ashyirwa mu majwi n’abatavuga rumwe na we kubera umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, ibintu byatumye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo ihuriro C64 riyobowe n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund, yiyemeza kumurwanya no gutegura imyigaragambyo.
Tariki ya 17/07/2026, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika na ECC, Perezida Tshisekedi yatangaje ko yemeye gutangiza ibiganiro by’igihugu, avuga ko bigamije guhuza Abanye-Congo no gushakira umuti ibibazo igihugu gifite.
Nubwo iyi gahunda yakiriwe nk’intambwe nziza, kugeza ubu haracyari ibibazo byinshi bidafite ibisubizo.
Nta tariki bizatangiriraho iratangazwa, nta buryo bizakorwamo burashyirwa ahagaragara, ndetse n’urutonde rw’abazabyitabira ntiruramenyekana.
Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azashyira umukono ku iteka rizatangiza ibi biganiro ku mugaragaro, anashyireho komite izabitegura. Ibi byatumye bamwe bibaza niba koko bizaba ibiganiro byigenga cyangwa niba bizagenzurwa n’uruhande rumwe.
Kimwe mu bibazo bikomeje kwibazwa ni uburyo Leta ya Kinshasa ivuga ko ishaka ibiganiro “bidaheza”, nyamara igakomeza gutangaza ko hari bamwe batemerewe kubyitabira.
Leta yakomeje gusobanura ko Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, Corneille Nangaa uyoboye ihuriro AFC, ihuriro AFC/M23 ndetse n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho batazemererwa kugira uruhare muri ibyo biganiro.
Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bavuga ko iyo ibiganiro bigamije amahoro arambye, biba bikwiye guhuza impande zose zifite uruhare mu makimbirane, cyane cyane izihanganye ku rugamba cyangwa zifite ijambo rikomeye muri politiki y’igihugu.
Ku ruhande rw’abashyigikiye iyi myumvire, bavuga ko ibiganiro bidahuje abafite uruhare rutaziguye mu bibazo biri ku meza bishobora kugorana kugera ku masezerano arambye, kuko impande zirebwa n’ibibazo zitaba zifite umwanya wo gutanga ibitekerezo cyangwa kugirana ubwumvikane.
Mu bihe bitandukanye, Kiliziya Gatolika (CENCO) n’Itorero rya ECC byagiye bishimangira ko ibiganiro by’igihugu byatanga umusaruro ari uko nta ruhande ruhezwa, ndetse bikaba byaganisha ku bumwe bw’Abanye-Congo.
Nyuma y’ibiganiro byahuje amadini na Perezida Tshisekedi, ihuriro C64 ryemeye gusubika imyigaragambyo ryari ryateguye, ariko risaba ko ibiganiro byatangira bitarenze tariki ya 15/08/2026.
Pasiteri Éric Senga yavuze ko icyo cyemezo cyari ikimenyetso cy’ubushake bwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro.
Ariko hari abandi banyapolitiki, barimo Moïse Katumbi na José Makila, bagaragaje ko gusubika imyigaragambyo bishobora gusobanurwa nk’ugucika intege cyangwa kwemera kuyoborwa na Leta.
Kiliziya Gatolika na ECC bikomeje kugaragaza ko bishaka kuba abahuza batabogamye.
Abayobozi b’aya madini bavuga ko inshingano zabo atari ugucira urubanza impande zishyamiranye, ahubwo ari ugushaka uko zahurira ku meza y’ibiganiro kugira ngo zibone ibisubizo birambye.
Icyakora, hari abakomeje kwibaza niba aya madini azashobora gukomeza uwo murongo wo kutabogama, mu gihe hari bamwe babona ko amagambo yatangajwe na bamwe mu bayobozi bayo agaragaza kubogamira ku murongo wa Leta ku bibazo bimwe na bimwe.
Nubwo Perezida Tshisekedi agaragaza ibi biganiro nk’inzira yo kongera ubumwe bw’igihugu, inzitizi ziracyari nyinshi.
Haracyari ikibazo cyo kutizerana hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo, ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’impaka ku bazemererwa kwitabira ibiganiro.
Hari kandi impungenge z’uko ibiganiro bishobora kutagera ku ntego yabyo niba impande zimwe zifite uruhare mu bibazo biri kuganirwaho zitahawe umwanya wo kubitangaho ibitekerezo.
Mu rwego rw’isesengura rya politiki, hari abemeza ko ibiganiro by’igihugu bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye ari uko byubakiye ku ihame ryo kutagira uhezwa no guha ijambo impande zose zirebwa n’amakimbirane.
Abandi bo bashyigikira umurongo wa Leta wo kudatumira imitwe ifatwa nk’iyitwaje intwaro cyangwa abantu bakurikiranwaho ibyaha.
Uko byagenda kose, amaherezo y’ibi biganiro azashingira ku rwego rw’ubwizerane hagati y’impande zose, ku bwisanzure bw’abazabyitabira no ku bushake bwa politiki bwo gushaka ibisubizo byemerwa n’Abanye-Congo benshi.
Kugeza ubu, amaso y’Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, niba izaba urubuga nyarwo rwo kubaka amahoro cyangwa niba izakomeza kuvugwaho impaka bitewe n’ibibazo bikomeje kugarukwaho ku birebana n’abazayigiramo uruhare.





