Apostle Sosthène Avuze Bwa Mbere Uwo Ashinja Kumugambanira Mu 2014: Pasitori Mbayahaga Yagarutsweho Mu Birego Bikomeye
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Nyuma y’imyaka hafi 12 ishize yirukanywe mu Burundi, Umuyobozi w’Itorero Guérison des Âmes, Apostle Sosthène Serukiza, yongeye kuvuga ku byamubayeho mu mwaka wa 2014, agaragaza ku nshuro ya mbere amazina y’umuntu avuga ko yagize uruhare rukomeye mu byamuviriyemo gufatwa n’inzego z’umutekano, mbere akaza no kwirukanwa mu gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Serukiza yavuze ko Pasitori Isidore Mbayahaga ari we ashinja kuba yaramubeshyeye mu nzego z’iperereza z’u Burundi, amushinja gukorana n’u Rwanda. Avuga ko ibyo byaje kumuviramo gufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (SNR), akabazwa n’abayobozi bakuru b’umutekano, mbere akaza no kwirukanwa mu Burundi.
Nk’uko Serukiza abyivugira, mbere gato y’uko afatwa mu kwezi kwa cumi 2014, yari amaze kumenya ko hari abantu bari bamuhagurukiye. Avuga ko yigeze no guhamagazwa na Thérence Sinunguruza, wari Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi icyo gihe, bagirana ikiganiro kirekire ku birego yari amaze gushyikirizwa, bivugwa ko byaturukaga kuri Isidore Mbayahaga.
Tariki ya 22/10/2014, nk’uko abyemeza, yafashwe n’abakozi ba SNR ajyanwa kubazwa n’abayobozi bakuru barimo nyakwigendera Général Adolphe Nshimirimana.
Mu bisobanuro bye, Serukiza avuga ko yabajijwe ku nyigisho ze zijyanye no kubohora imitima no kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye, aho yatanze urugero rw’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko ayo magambo ari yo yakoreshejwe n’abamuregaga kugira ngo bamushinje gukorana n’u Rwanda.
Nyuma y’iminsi mike afunzwe, avuga ko yajyanywe ku mupaka w’u Rwanda maze akirukanwa mu Burundi, adahawe umwanya wo gufata ibintu bye.
Apostle Serukiza yavuze ko imyaka myinshi yamaze aharanira kubabarira uwo ashinja kumugirira nabi.
Avuga ko kubabarira byamufashije gukira ibikomere byo mu mutima no kongera kubaka ubuzima bwe. Yongeyeho ko byaje no kumuha imbaraga zo kwandika igitabo kivuga ku kubabarira, cyakunzwe n’abasomyi benshi.
Icyakora, avuga ko yahisemo kuvuga amazina ya Isidore Mbayahaga muri iki gihe kuko, nk’uko abyemeza, yumva ibikorwa amushinja bikomeje no muri iki gihe, harimo n’ibyo yavuze ko bifitanye isano n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

— Minembwe Capital News






