Ibivugwa ku musirikare w’u Burundi ukomeye wafashwe mpiri na M23.
Umusirikare w’u Burundi, ufite ipeti rya Major, akaba yitwa Ndikumana Claude, abarwanyi bo mu mutwe wa m23 abo bahanganye mu mirwano irimo kubera muri Kivu y’Amajyepfo, bayimufatiyemo.
Major Claude Ndikumana, yafatiwe mu mirwano yabereye ahitwa i Kaziba ku munsi w’ejo hashyize, ariko kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kirabivugaho.
Uyu musirikare wo mu ngabo z’u Burundi, yari muri batayo ya 10, ndetse akaba yarayibereye umuyobozi wungirije.
Amakuru avuga ko we n’abasirikare yari ayoboye bari kumwe n’aba FDLR, bagabye igitero ku barwanyi bo muri m23 ahitwa i Kaziba mu birometero 15 uvuye i Nyangenzi iri mu marembo y’umujyi wa Bukavu, maze uyu mutwe ubaha isomo rikomeye, birangira banafashe uriya muyobozi.
Ni amakuru akomeza avuga ko Ndikumana Claude, abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 bamurashe ukuguru, ubundi abasirikare be bamusiga aho, m23 iramufata.
Kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kirabivugaho, kimwecyo, nubwo iki gihugu ingabo zacyo zirwana muri RDC zikanafatirwayo amatekwa, ariko ntikibyemera. Kuko no mu mwaka ushyize aba basirikare b’u Burundi bagiye bafatirwa muri iyi mirwano bahanganyemo na m23 muri Kivu y’Amajyaruguru nka za Masisi n’ahandi, ariko igihugu cyabo kikabihakana.
Usibye ko umuvugizi w’uyu mutwe wa m23 yigeze gutangaza ko aba basirikare b’u Burundi bafatwa, bazashikirizwa Croix-Rouge, ubundi nayo ibageze iwabo.