• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 3, 2026
in Regional Politics
0
Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Tanzania ukomeje gushingira ku bufatanye bufatika bugamije iterambere rirambye, ashimira mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ku kwakira neza uruzinduko rwe rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki ya 03/05/2026.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Mu biganiro byabereye i Dar es Salaam, byabanjirijwe n’ibyahuje abakuru b’ibihugu byombi ndetse n’abaminisitiri b’impande zombi, hagarutswe ku buryo bwo kurushaho kongera imbaraga mu mikoranire isanzwe iriho, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda, cyane cyane mu kugera ku masoko mpuzamahanga. Yatanze urugero rw’icyambu cya Dar es Salaam, cyifashishwa cyane n’u Rwanda mu gutwara ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu gihugu.

Yagize ati:

“Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi. Twubakiye ku mubano umaze igihe kirekire, none turashaka kuwagura no kongeramo imbaraga mu rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.”

Ibihugu byombi byemeranyije gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere bihuriweho. By’umwihariko, hazashyirwa imbaraga mu kongera ishoramari hagati y’impande zombi, ndetse hanihutishwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga isanzwe yarateganyijwe.

Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo bya politiki bigaragara hirya no hino ku Isi, asaba ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kurushaho kunga ubumwe no gukorera hamwe.

Yagize ati:

“Akarere kacu kagomba gushyira imbere ubumwe n’imikoranire, kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe.”

Yongeyeho ko gahunda z’iterambere z’u Rwanda na Tanzania zikwiye kujyana, zigashyirwa mu bikorwa ku muvuduko uhuriweho kugira ngo zigire umusaruro ugaragara ku baturage.

Mu rwego rw’ubwiyunge n’amateka, Perezida Kagame yanashimiye Abanya-Tanzania bagize uruhare mu gutabara no gufasha Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Samia Suluhu Hassan na we yagaragaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza kandi ugenda urushaho kwaguka, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi n’ishoramari.

Mu byo impande zombi zemeranyije harimo:

1. Guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari
U Rwanda rukomeje gushora imari muri Tanzania, aho kugeza mu kwezi kwa gatatu kwa 2026 hari ibigo 42 by’Abanyarwanda bikorera muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 325,5 z’amadolari.
Ibi bigo byatanze imirimo irenga 2.200 mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubwikorezi n’ubukerarugendo.

2. Kwihutisha umushinga wa gari ya moshi Isaka–Kigali
Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije kwihutisha umushinga wa gari ya moshi uzahuza Isaka muri Tanzania na Kigali mu Rwanda.
Uyu mushinga uzoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ugabanye ibiciro by’ubwikorezi, ndetse wongere ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu muhora wo hagati.
Ni umushinga umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, uzanyura ku Rusumo ukagera i Kigali, ndetse ukazagera no ku Kibuga Mpuzamahanga cya Bugesera.

3. Guteza imbere imishinga ihuriweho
Impande zombi zanaganiriye ku mishinga ihuriweho irimo urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo byoroshya ubuhahirane.

4. Gukomeza ubufatanye mu by’umutekano
Habayeho kumvikana ku gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no guteza imbere amahoro n’ituze mu karere, cyane cyane muri ibi bihe Isi ihanganye n’ibibazo bya politiki n’umutekano.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania rwashimangiye ko ibihugu byombi bifite icyerekezo gihuriweho cyo guteza imbere ubukungu, kunoza ubuhahirane no gukomeza umutekano mu karere. Ibyemeranyijweho bigaragaza intambwe ikomeye igamije gukomeza umubano ushingiye ku nyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.

Tags: KagameRwandaSamiaTanzaniaUmubano

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Ukuri ku makuru amaze iminsi avugwa ku buzima bwa Perezida Putin w’u Burusiya

Ukuri ku makuru amaze iminsi avugwa ku buzima bwa Perezida Putin w’u Burusiya

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?