Ibyo FARDC Yatangaje kuri Mikenke n’Ibivugwa n’Abari ku Rugamba: Menya Itandukaniro
Mu gihe amakuru atandukanye akomeje gukwirakwira ku miterere y’urugamba rubera mu misozi ya Minembwe, amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye ni uko umutwe wa MRDP-Twirwaneho wavuye mu gace ka Mikenke ku bushake bwawo, bitandukanye n’ibitangazwa n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kivuga ko cyawukuyemo ku rugamba.
Amakuru ava mu nzego zitandukanye zikurikiranira hafi ibibera ku rugamba avuga ko MRDP-Twirwaneho yavuye muri Mikenke mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi mike yari ishize igenzura aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ku wa Mbere ni bwo abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho binjiye muri Mikenke nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR. Iyo mirwano yasize iri huriro risubiye inyuma, bituma Mikenke ijya mu maboko ya MRDP-Twirwaneho.
Nyuma y’aho, FARDC yasohoye itangazo rivuga ko yongeye gufata Mikenke ndetse ko yirukanyemo MRDP-Twirwaneho. Icyakora, amakuru aturuka ahabereye ibikorwa bya gisirikare agaragaza ko uyu mutwe wari wamaze kuva muri aka gace mbere y’uko iri huriro rihagera, bityo ko nta mirwano ikomeye yabereye muri Mikenke mu gihe yongeye kwinjirwamo n’ingabo za Leta n’abo bafatanya.
Amakuru kandi akomeje gutangwa n’abakurikirana ibibera muri aka karere avuga ko FARDC yatangaje ko yafashe uduce twa Kalingi na Bidegu, nyamara amakuru ava ku baturage ndetse no ku zindi nkomoko ziri hafi y’urugamba agaragaza ko utu duce tugikomeje kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho.
Si ibyo gusa, kuko uyu mutwe ugikomeje no kugenzura ibice byinshi biri hafi ya Mikenke birimo Gitavi, Duhoko n’utundi duce two mu nkengero z’iyo santere, aho ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuvugwamo ubushyamirane hagati y’impande zihanganye.
Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeye yamaze umunsi wose ibera mu gace ka Gakenke. Iyo mirwano yahuje MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Amakuru yizewe aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu gitondo ikomeza kugeza nimugoroba, aho impande zombi zakoresheje intwaro zitandukanye. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones, ndetse n’izindi ndege z’intambara. Ayo makuru akomeza avuga ko MRDP-Twirwaneho yasubije inyuma ingabo zari zagerageje kwegera uduce dutuwe n’abaturage, ibintu byatumye imirwano imara igihe kinini mu gihe cy’umunsi.
Kugeza ubu, nubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ryamaze kwinjira muri Mikenke, amakuru ava ku rugamba agaragaza ko MRDP-Twirwaneho igifite ibirindiro n’uturere twinshi two mu nkengero z’aka gace. Ibi bivuze ko urugamba rwo muri Minembwe rugikomeje kandi ko impande zihanganye zigikomeje gushaka kwagura cyangwa gukomeza kugenzura ibice zifite mu maboko yazo.
Abakurikirana hafi ibibera muri aka karere bavuga ko uburyo ibice bifatwa bikongera bigahindura amaboko mu gihe gito bigaragaza ko intambara yo mu misozi ya Minembwe ikiri kure yo kurangira, cyane cyane mu gihe impande zose zikomeje kohereza imbaraga nyinshi ku rugamba.
Mu gihe abaturage bo muri utu duce bakomeje guhura n’ingaruka z’iyi mirwano, amakuru agezweho agaragaza ko umutekano ugikomeje kuba muke mu bice byinshi bya Minembwe, Mikenke na Gakenke, aho ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugena uko ibintu bihagaze umunsi ku wundi.






