• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wamenya ku biganiro byo mu ibanga bibera i Doha muri Qatar hagati ya RDC na AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
April 19, 2025
in Regional Politics
0
AFC/M23 yaburiye FARDC n’abambari bayo ku bitero ikomeje kugaba mu Minembwe n’i Walikale.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wamenya ku biganiro byo mu ibanga bibera i Doha muri Qatar hagati ya RDC na AFC/M23.

Hamenyekanye ko i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro biziguye hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’iradio mpuzamahanga ya RFI, aho yatangaje ko hashyize iminsi ine haba ibiganiro biziguye bya RDC na AFC/M23. Kandi ko bibera i Doha muri Qatar.

Ni mu gihe iyi radio mpuzamahanga y’Abafaransa yagaragaje ko ibyo biganiro izi mpande zombi zibikora zinyujije ubutumwa bwazo ku muhuza, Emir Sheikh Termin Bin.

Iyi radio yanatangaje ko nubwo hashyize iminsi hari ukudahuza ku mpande zombi, ariko ko hari intambwe nini imaze guterwa ngo kuko hari ibyo impande zombi zemeranyijeho.

Ndetse igaragaza ko muri iki gihe hari gutegurwa inyandiko ihuriweho n’impande zombi, gusa bikaba bitazwi niba izashyirwa ahabona cyangwa niba izitwa “amasezerano yo guhagarika imirwano.”

Ibi biganiro hagati ya RDC na AFC/M23, bizwi ko byatangiye nyuma y’aho M23 ifashe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Perezida Felix Tshisekedi yari yararahiye ko atazaganira n’uyu mutwe wa M23, ariko yaje kuva ku izima nyuma y’aho Emir wa Qatar Sheikh Termin Bin, ahuje perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda tariki ya 18/03/2025.

Mu busanzwe, AFC/M23 yifuza ko amakimbirane ifitanye n’ubutegetsi bwa RDC adahuzwa n’ayo iki gihugu gifitanye n’u Rwanda; Leta y’i Kinshasa si ko yo ibibona, kuko ishinja iri huriro rya AFC kuba igikoresho cy’u Rwanda.

RDC yasabye ko mu ngamba zirema icyizere hakwiye kubamo ko AFC/M23 iva mu bice yafashe, ariko iri huriro ryagaragaje ko ibyo bidashoboka ko ryabivamo byose, riva gusa mu mujyi wa Walikale.

Iri huriro rya AFC/M23 naryo risaba Leta y’i Kinshasa gukuraho igihano cy’urupfu abayobozi bayo, gufungura abanyamuryango bayo bafungiwe i Kinshasa, ingabo z’u muryango wa SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru na zo zigataha ariko ibi byose ntibirakorwa.

Tags: AFC/m23ibiganiroQatarRdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?