Icyo Amakuru Avuga ku Ngabo za AFC/M23 Yatangiye Kuvana mu Bice byo muri Uvira
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara n’ibiganiro bya dipolomasi, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangiye gukura buhoro buhoro ingabo zarwo mu bice bitandukanye rwari rwarafashe mu kibaya cya Ruzizi, giherereye muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru yatangajwe n’inzego zitandukanye z’abaturage ziri hafi y’iki kibaya, zemeza ko iyi myitwarire iri guterwa n’igitutu gikomeje gushyirwa kuri uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru ava mu nzego za dipolomasi ndetse no mu bayobozi ba AFC/M23 avuga ko hagaragaye ibikorwa byo kwimura abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare mu buryo bwitondewe, cyane cyane mu duce two mu kibaya cya Ruzizi cyegereye umupaka uhuza RDC, u Burundi n’u Rwanda. Nk’uko amakuru abivuga, ahanini uduce bavuyemo ni uturi muri Remera.
Umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yagize ati: “Hari impinduka ziri kuba ku rugamba, hari ibikorwa byo kwimura bamwe mu barwanyi, ariko ibintu byose biri gukorwa mu buryo bugenzuwe kandi nta kibazo gihari.” Undi muyobozi w’uyu mutwe yashimangiye ko “nta mpamvu yo kugira impungenge kuko ubuyobozi bw’uyu mutwe bugifite igenzura ry’ibikorwa byose.”
Iyi gahunda yo gukuraho bamwe mu basirikare ba AFC/M23 ije mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati y’impande zitandukanye birimo gufata indi ntera. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’ibihugu byo mu Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bikomeje gusaba ko imitwe yitwaje intwaro ihagarika imirwano kandi ikava mu bice yafashe.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko Washington iri gushyira igitutu gikomeye ku mpande zose zirebwa n’iyi ntambara, harimo n’abashinjwa gushyigikira AFC/M23, kugira ngo habeho kugabanya ubushyamirane no gutanga amahirwe ku nzira y’ibiganiro bya politiki.
Nubwo AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro ko iri gusubira inyuma, amakuru ava ku rugamba agaragaza ko hari ibice bimwe na bimwe byatangiye kugabanywamo umubare w’abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare. Ibi bikaba biri gukurikiranwa hafi n’ingabo za FARDC hamwe n’ingabo z’u Burundi zikorera muri ako karere.
Abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi bavuga ko muri iyi minsi hari kugenda hagaragara ituze ugereranyije n’amezi ashize, nubwo hakiri ubwoba ko imirwano ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose. Bamwe bavuga ko ibi bishobora kuba ari ibikorwa bya gisirikare bisanzwe byo gusimburanya abasirikare, mu gihe hakiri gutegerejwe itangazo rasmi rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Ibi bikorwa bya AFC/M23 bishobora gusobanurwa nk’uburyo bwo kwerekana ubushake bwo kujya mu biganiro, ariko kandi hari n’ababibona nk’amayeri ya gisirikare yo kwisuganya no kongera gutegura ibikorwa bishya mu buryo buvuguruye.




