Minembwe: Abaturage Bari Mu Bihe Bibi Nyuma y’Izamuka Rikabije ry’Ibiciro n’Ibura ry’Imiti
Ubuzima bw’abaturage bo mu Minembwe n’uduce tuyikikije two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuzamba ku rwego ruteye impungenge, aho ibiciro by’ibiribwa byazamutse bikabije, ibikorwa by’ubuvuzi bikaba byarashegeshwe n’intambara imaze imyaka myinshi muri aka gace.
Tariki ya 30/04/2026, abaturage ba Minembwe bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwakira abakozi ba Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Croix-Rouge (ICRC), bari bageze muri aka gace nyuma y’igihe kinini ibikorwa by’ubutabazi bitahagera kubera umutekano muke n’imirwano idahwema kuhavugwa.
Itsinda rya ICRC ryari riyobowe na Lwin Yin Wynn Sint ryasuye Minembwe ndetse n’utundi duce twugarijwe cyane n’ibibazo, turimo Point Zéro, Mikenke na Kipupu. Muri uru ruzinduko, hatanzwe imiti, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ubundi bufasha bwihutirwa bugamije kugoboka abaturage bamaze igihe kinini mu bwigunge.
Icyakora, ICRC yatangaje ko ibyo yagejeje muri ibi bice bidahagije ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo abaturage bafite. Amavuriro menshi nta miti afite, ibikoresho byifashishwa mu kubaga no gutabara indembe byarashize, ndetse hari n’aho usanga nta baganga bafite ubushobozi bwo kuvura abakomeretse mu ntambara.
Lwin Yin Wynn Sint yavuze ko ikibazo cy’ubukungu n’inzara ari cyo gihangayikishije cyane abaturage bo muri ibi bice, kuko kubona ibiribwa byabaye ihurizo rikomeye. Yagaragaje ko ibiciro by’ibanze byazamutse ku rwego rutigeze rubaho.
Yagize ati:
“Kubona ibiribwa biri kuba ingorabahizi cyane. Ibiciro byaratumbagiye ku buryo bukabije. Urugero, ikilo kimwe cy’isukari kiri kugura amadolari 40, ibintu abaturage benshi badashobora kwihanganira.”
Aya makuru agaragaza uburemere bw’ubuzima abaturage ba Minembwe babayemo muri iki gihe, aho benshi bamaze iminsi batabona amafunguro ahagije, abandi bakaba batakibasha kubona ibicuruzwa by’ibanze kubera izamuka rikabije ry’ibiciro.
Minembwe ni agace kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo. Imirwano ihoraho hagati y’imitwe itandukanye ndetse n’ingabo za Leta ya Congo yakomeje gusenya ibikorwa remezo, ihungabanya ubuhinzi n’ubucuruzi ndetse ituma abaturage benshi bava mu byabo.
Imihanda myinshi ijya muri Minembwe yarangiritse bikomeye, ibintu bituma kugemura ibikoresho by’ubutabazi cyangwa kujyana indembe kwa muganga biba ikibazo gikomeye cyane cyane mu gihe cy’imvura.
ICRC yavuze ko ikigo nderabuzima cya Point Zéro kidafite ubushobozi bwo kwakira no kuvura abakomeretse, bituma hafatwa icyemezo cyo kwimura indembe zikoherezwa mu bitaro bya Fizi, urugendo rugoye kandi rushobora gushyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.
No mu bitaro bya Mikenke na Kipupu, ibikoresho by’ubuvuzi biragenda bishira umunsi ku wundi. Mu gihe ibitaro bya Minembwe bikiri gukora, na byo bivugwaho kubura imiti ihagije, abaganga b’inzobere ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu kuvura abarwayi.
Imibare itangazwa n’abakora ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko abana bato n’abagore batwite ari bo bibasiwe cyane n’iki kibazo cy’ubuzima. Kubura imiti, imirire mibi n’ingendo ndende zijya kwa muganga biri gutuma umubare w’abapfa wiyongera muri aka gace.
ICRC yatangaje ko amavuriro menshi adashobora gukomeza gukurikirana abarwayi kugeza bakize, ibintu bishyira abaturage mu kaga gakomeye cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi babyara.
Kuri ubu, abaturage ba Minembwe n’uduce tuhakikije bakomeje gusaba ubufasha bwihutirwa burimo ibiribwa, amazi meza yo kunywa, imiti ndetse no gusubizaho umutekano kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhinzi byongere gukora.
Imiryango mpuzamahanga irasaba impande zihanganye muri ibi bice korohereza ibikorwa by’ubutabazi no kwirinda gushyira abasivili mu kaga, kuko ikibazo cy’ubutabazi muri Minembwe gikomeje gufata indi ntera uko iminsi ishira.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko niba nta gikozwe vuba, abaturage benshi bashobora gukomeza guhura n’inzara, indwara n’impfu bikomoka ku bukene bukabije n’ingaruka z’intambara imaze imyaka myinshi isenya ubuzima bw’abatuye aka gace.





