Igitero kidasanzwe cyateye ikiborogo gikomeye mu Ngabo z’u Burundi n’iza FARDC kuri “Point Zero”
Mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26/06/2026, hamenyekanye amakuru y’igitero gikomeye bivugwa ko cyagabwe hifashishijwe drone zitaramenyekana aho zaturutse, kigabwa ku birindiro bizwi nka “Point Zero”, ahasanzwe hakorerwa ibikorwa by’ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, icyo gitero cyasize impagarara n’akababaro mu ngabo zari ziri muri ibyo birindiro, aho bivugwa ko hari abasirikare benshi bishwe, abandi barakomereka, n’ubwo umubare nyawo w’abahaguye cyangwa abakomeretse ukiri amayobera kugeza ubu.
Abaturage n’abakurikirana ibibera muri ako gace batangaza ko habaye umutekano muke ukomeye, uherekejwe n’urusaku n’akavuyo mu birindiro byagabweho igitero. Gusa kugeza n’ubu, ntiharashyirwa hanze itangazo ryemewe n’ingabo z’u Burundi cyangwa iza FARDC ryemeza cyangwa risobanura neza ibyabaye.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze kuvugwa ikindi gitero nk’iki bivugwa ko cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, cyahitanye abasirikare b’u Burundi batanu barimo n’umusirikare ufite ipeti rya Major, ariko na cyo nticyigeze gitangazwa ku mugaragaro n’inzego z’ubuyobozi.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza aho izo drone zaturutse cyangwa uwaba wazigenzuye, ariko amakuru akomeje gukwirakwizwa agaragaza ko iki gitero cyateje igihombo gikomeye ku ngabo ziri muri ako gace.
“Point Zero” ni agace gaherereye hafi y’umujyi wa Minembwe, ariko mu rwego rw’ubuyobozi ibarirwa muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ako gace gaherereye ku rubibi ruhuza Teritwari za Fizi na Mwenga, ndetse kegereye cyane Centre ya Minembwe.
Ni agace kazwiho kuba karimo ibirindiro by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, ndetse hakaba havugwa ko ari hamwe mu haturuka ibitero bitandukanye bigabwa mu bice bituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, by’umwihariko mu duce twa Minembwe turimo Gakenke, Kalingi, Gitavi, Lundu, Bidegu n’ahandi hatandukanye.
Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko usubiza inyuma ibi bitero, ndetse ukagaragaza ko haturuka ibitero byo mu kirere bya drone byangiza ubuzima bw’abantu, amatungo, inzu z’abaturage, ndetse bikangiza n’ibikorwaremezo birimo ibitaro n’amashuri.





