• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, August 14, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kera kabaye: P5 yemejwe ko iri mu bufatanye na FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu bitero byo mu Minembwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
June 26, 2026
in Conflict & Security
0
RDC: Havutse Umutwe Mushya Ugamije Gushyiraho Iherezo ry’Ubutegetsi bwa Tshisekedi Mu Gihe FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikomeje Guhura n’Imirwano Ikomeye mu Minembwe
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kera kabaye: P5 yemejwe ko iri mu bufatanye na FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu bitero byo mu Minembwe

You might also like

Ubuhamya bwa Bizuru Ndakize ku Mateka, Ibikomere n’Isomo ryo Kwibuka Abanyamulenge Biciwe mu Gatumba

GATUMBA NYUMA Y’IMYAKA 22: Kuki Kwibuka Abanyamulenge Bishwe mu 2004 Bikomeje Kuba Ikibazo mu Burundi? Ababigizemo Uruhare n’Ubutabera Butaraboneka

Nazarene Bangor ME Yinjiriye mu Kibazo cy’Ubutabazi bwa Minembwe: $9,000 z’Imiti Zatanzwe

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko umutwe wa P5, uhuriyemo imitwe yitwaje intwaro ivugwa ko iyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa, wabaye Umuyobozi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, winjiye mu bikorwa bya gisirikare mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tariki ya 25/06/2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko P5 iri kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR, Wazalendo, ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga, mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati:

“Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Yiyongereyeho abarwanyi ba P5 iyobowe na Kayumba Nyamwasa, ikorana na FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi.”

AFC/M23 ivuga ko iri huriro ryagabye igitero ku bitaro bikuru bya Minembwe ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki ya 25/06/2026, bikaba ari ubwa kabiri ibi bitaro bigabwaho ibitero mu gihe kitarenze amasaha 24. Iri huriro rikavuga ko ibyo bitero byahitanye abasivili ndetse binangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

AFC/M23 yatangaje ko ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku basivili batuye mu gace ka Minembwe, igashinja ihuriro rivugwa rya P5 kugerageza kwibasira ibikorwaremezo by’ubuvuzi.

Iri huriro kandi ryasabye abaturage bo muri Minembwe no mu bice biyegereye kuguma maso, rivuga ko rikomeje kubarwanirira no kurinda umutekano wabo, rikomeza no kuvuga ko rizahagarika “ibikorwa byose bigamije kubatsemba, kubimura no kubateza ubwoba.”

Amakuru atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko P5 ari ihuriro ryubakiye ku mitwe ya politiki itanu irwanya Leta y’u Rwanda, irimo RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na RUD-Urunana, rikaba rivugwamo ko riyobowe mu rwego rwa gisirikare na Faustin Kayumba Nyamwasa.

Mu bihe byashize, iri huriro ryigeze kugaragara mu bikorwa byo mu burasirazuba bwa RDC, aho ryavugwaga mu bijyanye no gutegura no gushyigikira ibitero bitandukanye, mbere yo kuzimangana mu gihe gito.

P5 yaje kugabanya ibikorwa mu myaka yashize, cyane cyane nyuma y’ifatwa ry’abayobozi bamwe bavugwaga mu bikorwa byayo, barimo Maj (Rtd) Habib Mudathiru, wafashwe muri RDC mu 2019 akoherezwa mu Rwanda.

Nyuma y’ibyo, ndetse n’ifungwa ry’abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu 2019, P5 ntiyongeye kugarukwaho cyane, bituma benshi bakeka ko ishobora kuba yarazimye burundu.

Ariko mu gihe cya vuba, hagaragaye amakuru avuga ko iri huriro ryongeye kwisuganya no gusubira mu bikorwa mu burasirazuba bwa RDC.

Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, Alexis Mugisha Nkurunziza, mu kwezi kwa cumi n’umwe 2025 yatangaje ko hari abarwanyi bake ba P5 basubiye muri Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko bakorana n’inzego za Leta ya RDC.

Yavuze kandi ko bamwe muri bo babifashijwemo na Leta y’u Burundi, ndetse ko hari ibikorwa byo kubategura no kubaha imyitozo ya gisirikare.

Amakuru aturuka mu isesengura ry’umutekano agaragaza ko mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FDLR, P5, CNRD-FLN na RUD-Urunana, ivugwaho ibikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’akarere.

Ibi bikomeje guteza impaka n’impungenge ku mutekano rusange w’abaturage bo mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu duce dukomeje kurangwa n’imirwano n’ihindagurika ry’imiterere y’amakimbirane.

Tags: FardcIngabo z'u BurundiMinembweP5Ubufatanye
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ubuhamya bwa Bizuru Ndakize ku Mateka, Ibikomere n’Isomo ryo Kwibuka Abanyamulenge Biciwe mu Gatumba

by Bahanda Bruce
August 14, 2026
0
Ubuhamya bwa Bizuru Ndakize ku Mateka, Ibikomere n’Isomo ryo Kwibuka Abanyamulenge Biciwe mu Gatumba

Ubuhamya bwa Bizuru Ndakize ku Mateka, Ibikomere n’Isomo ryo Kwibuka Abanyamulenge Biciwe mu Gatumba Minembwe Capital News Mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba mu Burundi mu...

Read moreDetails

GATUMBA NYUMA Y’IMYAKA 22: Kuki Kwibuka Abanyamulenge Bishwe mu 2004 Bikomeje Kuba Ikibazo mu Burundi? Ababigizemo Uruhare n’Ubutabera Butaraboneka

by Bahanda Bruce
August 13, 2026
0
GATUMBA NYUMA Y’IMYAKA 22: Kuki Kwibuka Abanyamulenge Bishwe mu 2004 Bikomeje Kuba Ikibazo mu Burundi? Ababigizemo Uruhare n’Ubutabera Butaraboneka

GATUMBA NYUMA Y’IMYAKA 22: Kuki Kwibuka Abanyamulenge Bishwe mu 2004 Bikomeje Kuba Ikibazo mu Burundi? Ababigizemo Uruhare n’Ubutabera Butaraboneka Minembwe Capital News Ku itariki ya 13/08/2004, inkambi y’impunzi...

Read moreDetails

Nazarene Bangor ME Yinjiriye mu Kibazo cy’Ubutabazi bwa Minembwe: $9,000 z’Imiti Zatanzwe

by Bahanda Bruce
August 13, 2026
0
Nazarene Bangor ME Yinjiriye mu Kibazo cy’Ubutabazi bwa Minembwe: $9,000 z’Imiti Zatanzwe

Nazarene Bangor ME Yinjiriye mu Kibazo cy’Ubutabazi bwa Minembwe: $9,000 z’Imiti Zatanzwe Minembwe Capital News Mu gihe abaturage b’Abanyamulenge bo muri Minembwe no mu nkengero zaho bakomeje guhura...

Read moreDetails

Imirwano Ikomeye Muri Kalehe Ikomeje Gukaza Umurego Hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za FARDC Zifatanyije n’Imitwe y’Abarwanyi

by Bahanda Bruce
August 13, 2026
0
Imirwano Ikomeye Muri Kalehe Ikomeje Gukaza Umurego Hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za FARDC Zifatanyije n’Imitwe y’Abarwanyi

Imirwano Ikomeye Muri Kalehe Ikomeje Gukaza Umurego Hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za FARDC Zifatanyije n’Imitwe y’Abarwanyi Minembwe Capital News (MCN) Imirwano ikomeye imaze iminsi ihanganishije ingabo z’ihuriro rya...

Read moreDetails

Ebola muri RDC: Imibare ikomeje gutera impungenge mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere

by Bahanda Bruce
August 12, 2026
0
Ebola muri RDC: Imibare ikomeje gutera impungenge mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere

Ebola muri RDC: Imibare ikomeje gutera impungenge mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano n’imiyoborere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’icyorezo gikomeye cya Ebola, aho imibare...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Havutse Umutwe Mushya Ugamije Gushyiraho Iherezo ry’Ubutegetsi bwa Tshisekedi Mu Gihe FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikomeje Guhura n’Imirwano Ikomeye mu Minembwe

Enfin confirmé : le P5 est accusé de combattre aux côtés des FARDC et des forces burundaises dans les offensives à Minembwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?