Ilundu Yugarijwe n’Ibisasu bya Drones: Inzu Zahiye, Abaturage Barahunga
Mu ijoro ryo ku itariki ya 22 no ku itariki ya 23/05/2026, agace ka Ilundu gaherereye muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeye kibasiwe n’ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Aya makuru akomeje gukwirakwira mu karere avuga ko ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi (FDNB), imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR, mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu misozi ya Minembwe no mu nkengero zayo.
Amakuru ava muri aka gace avuga ko abaturage baguwe gitumo n’urusaku rw’iturika ry’ibisasu byarashwe na drones, ibintu byateje ubwoba bwinshi ndetse n’ikorwa ry’impunzi imbere mu gihugu, aho bamwe mu baturage batangiye guhunga ingo zabo bashaka ubuhungiro mu bice bakeka ko bifite umutekano muke.
Mu bakomerekeye muri ibyo bitero harimo Nyanduhura Chantal na Muhorana Misugi, bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Minembwe, aho bakomeje kwitabwaho kubera ibikomere batewe n’ibisasu byaturikiye hafi y’ingo zabo.
Uretse abakomeretse, ibi bitero byanasize byangije byinshi ku mitungo y’abaturage. Amakuru y’ibanze aravuga ko inzu ebyiri zahiye zirakongoka nyuma yo guterwamo ibisasu, mu gihe inka nyinshi z’abaturage zapfuye, ibintu bikomeje guteza igihombo gikomeye ku baturage batunzwe ahanini n’ubworozi.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko kongera gukoresha drones muri ibi bikorwa bya gisirikare bigaragaza uburyo imirwano yo muri Minembwe iri gufata indi ntera ikomeye, cyane cyane mu gihe ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa baryo rikomeje gushimangira ibikorwa byo kugenzura ibice bifatwa nk’indiri z’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu minsi ishize, ibikorwa bya gisirikare byakajijwe cyane mu duce twa Minembwe, Rugezi, Bidegu, Mikenke na Ilundu, ndetse no mu misozi ikikije aka karere, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’uko intambara ishobora gukomeza gufata indi sura, igakomeza gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Epfo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ibi bitero ndetse n’umubare nyakuri w’ababa baguye muri ibi bikorwa. Icyakora, amakuru aturuka mu baturage n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko umwuka mubi n’ubwoba bikomeje kuba byinshi muri aka gace.
Abaturage bo muri Minembwe bakomeje gusaba ko habaho ubwirinzi bwihuse ndetse n’ubutabazi ku miryango yibasiwe n’iyi mirwano, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba impande zose ziri mu mirwano kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara.






