Imirwano ikaze ikomeje guhuza AFC/M23, FARDC na Wazalendo muri Masisi: Impande zombi zikomeje kuvuguruzanya ku igenzura ry’ibice
Imirwano ikomeye hagati y’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, yongeye gufata intera nshya muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe impande zihanganye zikomeje gutangaza amakuru anyuranye ku bijyanye n’igenzura ry’ibice bitandukanye.
Muri iyi minsi, ibitangazamakuru bitandukanye byegereye Leta ya Kinshasa bikomeje gutangaza ko ingabo za FARDC na Wazalendo zaba zarafashe uduce twa Kabobi na Kinigi, bivugwa ko twari dufitwe na AFC/M23. Aya makuru yanagaragazaga ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rishobora kuba ryarasubiye inyuma ryerekeza mu gace ka Rubaya. Ariko aya makuru aravuguruzwa n’amasoko atandukanye ari muri ako karere.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahakanye ayo makuru, buvuga ko ari ibihuha bigamije kuyobya abantu no guhindura ishusho y’ibibera ku rugamba. Ubuhamya bwabo buvuga ko bagikomeje kugenzura ibice bimwe muri ako karere.
Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, na we yatangaje ko ibivugwa ko AFC/M23 yambuwe uduce tumwe na tumwe bidafite ishingiro. Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko adafite icyizere cy’uko Leta izongera kugenzura uduce yambuwe, ahubwo ko hashobora no kwiyongeraho utundi duce isigaye igenzura.
Amakuru aturuka muri Masisi avuga ko imirwano yakomeje mu duce twa Chugi, Kavuta ndetse no ku misozi ikikije Kinigi, hafatwa nk’inzira zerekeza mu gace ka Rubaya, kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya coltan.
Hari kandi imirwano yavuzwe ku mihanda ya Gashovu, Mahiga, Nzingati na Mayuwano, aho abaturage bavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye mu gihe kinini cy’umunsi.
Tariki ya 21/05/2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibitero by’ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo byatangiye mu rukerera rwo kuri uwo munsi mu bice bya Katoyi. Yongeyeho ko hari n’ibindi bitero byakozwe tariki ya 19/05/2026 mu bice bya Mitimingi no mu duce tuhakikije.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, hakomeje kuvugwa ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza uduce AFC/M23 ivuga ko igenzura.
Mu gihe imirwano ikomeje, abaturage ni bo bakomeje kugira ingaruka zikomeye. Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko ibihumbi by’abantu bamaze kuva mu byabo, bahunga berekeza mu bice bifatwa nk’aho bifite umutekano, abandi bakabura aho kuba n’ibiribwa.
Ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubworozi, byari ishingiro ry’ubuzima bwa benshi muri Masisi, byahagaze kubera umutekano muke ukomeje kuhavugwa.
Agace ka Rubaya gakomeje kuba intandaro y’aya makimbirane kubera ubukungu gakungahayeho, cyane cyane ubucukuzi bwa coltan. AFC/M23 ivuga ko igenzura aka gace kuva muri Gicurasi 2024, nyuma yo kuhirukana ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo, mu gihe Leta ya Congo na yo ikomeje kugaragaza ubushake bwo kuhisubiza.
Mu ntangiriro za 2026, habaye ibindi bitero bikomeye byaganishaga kuri Rubaya, ariko bivugwa ko byaje gusubizwa inyuma n’ihuriro rya AFC/M23 nyuma y’imirwano yamaze igihe.
Kugeza ubu, nta ruhande ruratangaza imibare yemewe y’abaguye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano mishya, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano w’abaturage n’ubutabazi bukenewe mu duce twibasiwe n’intambara.





