Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura muri Teritwari ya Mwenga
Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu munsi mu bice bitandukanye bya teritwari ya Mwenga. Amakuru aturuka mu masoko yizewe ya Minembwe Capital News (MCN) avuga ko ingabo za MRDP-Twirwaneho zifatanyije n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zahanganye umunsi wose n’ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’u Burundi (FDNB), imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Nk’uko ayo masoko abitangaza, imirwano ikaze yibanze mu duce twa Marunde na Gasiro, two muri teritwari ya Mwenga. Utu duce aho duherereye Abanyamulenge bahita mu Mibunda. Andi makuru agaragaza ko n’utundi duce twegereye aho twabereyemo imirwano twumvikanyemo urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye, nubwo amakuru arambuye ku hantu hose ataramenyekana.
Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije mu masoko yayo avuga ko nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi, ingabo za MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ari zo zafashe ubuyobozi bw’uduce twa Marunde na Gasiro. Ayo makuru akomeza avuga ko ihuriro ry’ingabo bari bahanganye ryasubiye inyuma nyuma y’imirwano ikomeye.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana uko umutekano wifashe muri aka gace ka Mwenga, ndetse n’ingaruka iyi mirwano ishobora kugira ku baturage. Tuzakomeza kubagezaho amakuru agezweho uko agenda aboneka aturutse mu masoko yacu yizewe n’andi masoko atandukanye.





