RDC: C64 Yashyizeho Umugambi Mushya wo Guhatira Tshisekedi Kwegura Mu Gihe Impaka ku Itegeko Nshinga Zirushaho Gukaza Umurego
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwemeje ko umushinga w’itegeko rigena uburyo referandumu yakorwa uhuje n’Itegeko Nshinga. Iki cyemezo gifatwa nk’igishobora gufungura inzira y’ibiganiro ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, ibintu byahise bikaza umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abatavuga rumwe na bwo.
Icyemezo cyatangajwe ku wa 28/07/2026, nyuma y’uko uyu mushinga wari umaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, mbere yo koherezwa mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rusuzume niba uhuje n’Itegeko Nshinga mbere y’uko Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono, hanyuma ugatangazwa mu Igazeti ya Leta.
Ku wa 30/07/2026, Perezida Félix Tshisekedi yari yatangaje ko yahisemo kubanza kohereza uyu mushinga mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rusuzume ubuziranenge bwawo mbere yo kuwemeza burundu.
Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Dieudonné Kamuleta Badibanga, yavuze ko uyu mushinga wujuje ibisabwa n’Itegeko Nshinga. Icyakora, yibukije ko hari ingingo zizakenera kwitonderwa cyane igihe iri tegeko rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa.
Uyu mushinga uteganya ko hashobora gutangizwa gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, impinduka zikazemezwa na referandumu igihe habayeho icyo amategeko yita ihungabana rikomeye ry’imikorere y’inzego za Leta. Urukiko kandi rwashimangiye ko ububasha bwa Perezida bwo gutumiza referandumu bugomba gukoreshwa hubahirijwe Itegeko Nshinga n’amahame ya demokarasi.
Icyakora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri tegeko rishobora kuba intambwe ya mbere igamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo hakurweho imbogamizi ibuza Perezida wa Repubulika kwiyamamariza indi manda nyuma y’uko manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye mu mwaka wa 2028.
Ni muri urwo rwego, ihuriro ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi rizwi nka C64, ryitiriwe ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga ivuga ko buri Munye-Congo afite inshingano yo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ryagerageza gufata cyangwa kugumana ubutegetsi binyuranyije n’Itegeko Nshinga, rikomeje kwamagana byimazeyo uyu mushinga.
C64 ivuga ko nibaramuka bagerageje guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe kongerera Perezida Tshisekedi amahirwe yo gukomeza gutegeka nyuma ya 2028, izongera gutegura imyigaragambyo y’amahoro ku rwego rw’igihugu. Nk’uko iri huriro ribitangaza, uwo mugambi ugamije gushyira igitutu gikomeye ku butegetsi kugeza Perezida Félix Tshisekedi yemeye kwegura cyangwa agasubira inyuma ku mushinga bavuga ko ushobora guhungabanya gahunda y’ubusimburane bwa demokarasi.
Mu minsi ishize, C64 yari yatangaje imyigaragambyo isaba Perezida Tshisekedi kwegura, ariko iza kuyisubika by’agateganyo mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro by’igihugu bidaheza biteganyijwe guhuza impande zitandukanye hagamijwe kugabanya ubushyamirane bwa politiki.
Iri huriro rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi, Augustin Matata Ponyo na Delly Sessanga. Aba banyapolitiki bavuga ko gusubika imyigaragambyo bitavuze ko bahagaritse urugamba rwabo rwo kurengera Itegeko Nshinga no guharanira ko amahame ya demokarasi yubahirizwa.
C64 yahaye Perezida Félix Tshisekedi igihe kigera ku wa 15/08/2026 kugira ngo abe yatumiye ibiganiro by’igihugu bidaheza. Iri huriro ryatangaje ko naramuka atabikoze, rizafata izindi ngamba za politiki, zirimo no kongera guhamagarira abaturage gukora imyigaragambyo y’amahoro mu gihugu hose.
Kuri ubu, umwuka wa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi kurushaho. Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buvuga ko ibikorwa byose biri gukorwa bikurikiza amategeko kandi bigamije kuvugurura inzego za Leta, abatavuga rumwe na bwo bo babifata nk’ikimenyetso cy’uko hashobora kuba hari umugambi wo guhindura amategeko agenga manda z’Umukuru w’Igihugu.
Abasesenguzi benshi bavuga ko amezi ari imbere azaba ingenzi mu kumenya icyerekezo cya politiki ya Congo, cyane cyane niba ibiganiro by’igihugu bizaba, niba impande zombi zizabasha kumvikana, cyangwa niba igihugu kizinjira mu kindi cyiciro cy’amakimbirane ya politiki ashobora kuzakurikirwa n’imyigaragambyo n’ubushyamirane bukomeye mbere y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2028.





