INDEGE Y’INTAMBARA YONGEYE KUGARAGARA MU KIRERE CYA MINEMBWE, ABATURAGE BAGIRA IMPUNGEGE Z’UMUTEKANO
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ikirere cya Minembwe cyongeye kugaragaramo indege y’intambara, ibintu byateye impungenge abaturage batuye muri ako gace. Ni nyuma y’uko abaturage batangaje ko iyo ndege yamaze igihe izenguruka mu kirere cya Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu baturage batuye muri ako gace avuga ko iyo ndege yagaragaye ahagana saa yine z’igitondo, ikomeza kugaragara kugeza hafi saa tanu.
Uwo muturage yagize ati: “Mu gihe cya saa yine z’igitondo kugeza hafi saa tanu kuri uyu wa Gatanu, mu kirere cya Minembwe hagaragaye indege nini y’intambara. Turakeka ko ishobora kuba ari iy’igisirikare cya FARDC cyangwa se iy’igisirikare cy’u Burundi. Yazengurutse cyane mu kirere, itera abaturage ubwoba, ariko nta bisasu yateye.”
Yakomeje avuga ko ingano n’imiterere y’iyo ndege byatumye abaturage bayifata nk’indege y’intambara ifite ubushobozi bukomeye. Yongeyeho ko ishobora kuba yari yaje gukora ibikorwa byo kugenzura cyangwa gutegura uburyo bwo kugaba ibitero, nubwo kugeza ubu nta makuru aratangazwa cyangwa yemezwa n’inzego za gisirikare cyangwa ubuyobozi ku ntego nyakuri y’iyo ndege.
Abaturage bo mu bice byegereye aho iyo ndege yagaragaye bavuga ko yabateye impungenge, cyane cyane bitewe n’uko mu bihe byashize hagiye havugwa ibitero by’indege mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe no mu yandi maeneo yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi nkuru ije mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko bari bamaze iminsi bumva bafite ituze n’umutekano mwiza nyuma y’uko umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’uwa M23 byigaruriye bimwe mu bice by’imisozi y’i Mulenge, muri teritwari za Fizi na Mwenga, ndetse no mu gace ka Minembwe, bakavuga ko birukanye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri bimwe muri ibyo bice.
Bamwe mu baturage bavuga ko ihinduka ry’imiterere y’umutekano ryabafashije kongera gutangira ibikorwa byabo bya buri munsi, birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, nyuma y’igihe kinini cy’umutekano muke.
Nubwo bimeze bityo, kongera kugaragara kw’iyo ndege y’intambara mu kirere cya Minembwe byongeye kuzamura impungenge z’abaturage ku mutekano wabo, cyane cyane mu gihe nta makuru arambuye aratangazwa n’inzego zibishinzwe ku mpamvu nyakuri y’urwo rugendo rw’iyo ndege.






