MINEMBWE: Igitaramo Cyo Gushima Imana Cyahurije Abantu Benshi ku Mutanoga, Hatangwa Ubutumwa bw’Ibyiringiro n’Amahoro
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, mu gace ka Minembwe habereye igitaramo gikomeye cyo guhimbaza no gushima Imana, cyitabiriwe n’abakristo ndetse n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye. Aya makuru yemejwe n’abaturage bari aho cyabereye, bayageza kuri Minembwe Capital News (MCN).
Nk’uko umwe mu batanze aya makuru yabitangarije MCN, iki gitaramo cyabereye ku Runundu rw’Abashuri, ahazwi ku izina ryo Kumutanoga, mu rusengero rwa 8ème CEPAC. Yavuze ko cyaranzwe n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, gusenga ndetse no gutanga ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro ku bari bacyitabiriye.
Amakuru akomeza avuga ko iki gitaramo cyari kiyobowe na Apostle Alice, umuvugabutumwa waturutse mu Rwanda. Azwi nk’umukozi w’Imana ukora umurimo w’ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye byo mu karere birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.
Abari bitabiriye bavuga ko ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gushima Imana, gukomeza kwizera no gusabira amahoro abaturage bo mu Minembwe n’akarere kose kamaze igihe kabangamiwe n’umutekano muke.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ufatanyije na AFC/M23, nk’uko amakuru atangwa n’abo ku ruhande rwabo abivuga, bavuga ko birukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR mu bice byinshi bikikije santere ya Minembwe.
Ayo makuru avuga ko ibyo bikorwa byabereye mu duce turimo Gakenke, Kalingi, Gitavi, Bidegu, Kalongi, Lundu n’utundi duce twinshi two muri Minembwe, ndetse no mu bindi bice byo muri teritwari za Fizi na Mwenga, birimo Mikenke, Bilalombili, Rwitsankuku, Point Zero na Kwa Mulima.
Nk’uko abari muri icyo gitaramo babitangaje, mu butumwa bwatanzwe hakomeje kugarukwa ku kwizera ko Imana izakomeza kurinda abaturage no kubaha amahoro. Bamwe mu bitabiriye bavuga ko ubutumwa bwagarukaga ku byiringiro by’uko Imana izakomeza guha Abanyamulenge igihugu, amahoro, ituze n’ejo hazaza heza.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi, indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’amasengesho menshi yasabiwe Minembwe n’akarere kose, mu gihe abaturage benshi bakomeje kwifuza ko amahoro arambye yagaruka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





