Intambwe nshya mu biganiro by’amahoro bikomeje kubera mu Busuwisi
Mu gihe ibiganiro hagati y’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kubera mu Busuwisi, haravugwa intambwe nshya y’ubufatanye hagati y’impande zombi n’Urwego Mpuzamahanga rw’Umuryango utabara imbabare (ICRC/CICR). Iyi ntambwe igamije koroshya no gutegura irekurwa ry’abasirikare ba FARDC bafunzwe n’iri huriro rya AFC/M23.
Amakuru aturuka muri ibyo biganiro avuga ko AFC/M23 yashyize umukono ku masezerano na ICRC agamije gushyiraho uburyo bworoshye kandi bunoze bwo kurekura abasirikare ba Leta ya RDC (FARDC) bari bafunzwe n’uyu mutwe.
ICRC, izwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubutabazi n’ubuhuza mu bihe by’intambara, ifite inshingano zo gukurikirana no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’irekurwa ry’abo basirikare, mu buryo bubahiriza amahame mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Uru rwego rushya ruje mu gihe AFC/M23 n’intumwa za Guverinoma ya RDC bari mu Busuwisi mu kindi cyiciro cy’ibiganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi biganiro biri mu murongo w’ibikorwa mpuzamahanga bimaze igihe bigerageza guhosha amakimbirane amaze imyaka mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, aho AFC/M23 imaze igihe igenzura ibice bitandukanye by’izo ntara.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangiye kumenyekana cyane mu 2023, mu gihe M23 ubwayo yamenyekanye cyane mu 2012 ubwo yafataga ibice bimwe by’uburasirazuba bwa Congo, mbere yo gutsindwa no gusubira inyuma mu 2013.
Nyuma y’imyaka itari mike isa n’iyacogoye, M23 yongeye kugaruka mu 2021, aho ikomeje guhangana bikomeye n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, ibintu byatumye umutekano muke wongera gufata indi ntera. Guverinoma ya RDC yakunze gushinja uyu mutwe gushyigikirwa, mu gihe M23 yo ivuga ko irwanira uburenganzira n’umutekano w’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.
ICRC na yo, kuva kera, yakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guhuza impande zihanganye, cyane cyane mu bijyanye no korohereza irekurwa ry’abafashwe n’intambara no gutanga ubufasha bw’ubutabazi.
Gushyira umukono ku masezerano yo kurekura imfungwa za gisirikare bishobora gufatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye, nubwo inzira y’amahoro igisaba ibiganiro birebire n’imyanzuro ifatika ku mpamvu nyamukuru z’aya makimbirane.
Abasesenguzi bavuga ko uruhare rwa ICRC/CICR rushobora gufasha kugabanya ubushyamirane no gufungura inzira nshya y’ubwumvikane, cyane cyane mu gihe ibiganiro byo mu Busuwisi bikomeje.






