Kabila Yasohoye Ubutumwa Bukaze Bushobora Guhindura Isura ya RDC mu Minsi Iri Imbere
Mu gihe impaka zikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bijyanye n’umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu yasohoye ubutumwa bukomeye bushobora guhindura isura ya politiki y’iki gihugu mu myaka iri imbere.
Mu ibaruwa y’amapaji atatu yashyizwe ahagaragara tariki ya 11 Kamena 2026, Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 yahamagariye Abanyekongo bose guhagurukira rimwe bakarwanya icyo yise “umugambi wo gutesha agaciro Itegeko Nshinga no kwigarurira ubutegetsi”, ashinja Perezida Félix Tshisekedi n’abo bafatanyije kuyobora igihugu.
Iyi baruwa ije mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kunengwa n’abatavuga rumwe na bwo, cyane cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ruswa, ibibazo by’ubukungu ndetse n’impaka zishingiye ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Joseph Kabila yavuze ko umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko wo gushyigikira gahunda yo gutegura referandumu ishobora kuvugurura Itegeko Nshinga ari ikimenyetso cyerekana ko ubutegetsi buri gushaka kurenga ku mahame shingiro ya demokarasi.
Yagaragaje ko igihugu kiri mu nzira ishobora kugishyira mu bibazo bikomeye bya politiki, avuga ko RDC isa n’“inkono igiye guturika” kubera ubwiyongere bw’igitugu, igabanuka ry’ubwisanzure bwa politiki ndetse no kwikubira ubutegetsi kw’itsinda rito ry’abayobozi.
Mu butumwa bwe, Kabila yagize ati:
“Kubera icyemezo cyafashwe n’abari ku butegetsi cyo guhindura Itegeko Nshinga, nubwo hari ingaruka zigaragara kandi zidashidikanywaho bishobora guteza igihugu, numva mfite inshingano yo kwibutsa buri wese ko Ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga iteganya ko buri Munyekongo afite inshingano yo kurwanya umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ry’abantu bakoresha ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.”
Yakomeje ashimangira ko kurengera Itegeko Nshinga atari uburenganzira gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri muturage ukunda igihugu.
Hashize amezi menshi havugwa umushinga wo kuvugurura bimwe mu bigize Itegeko Nshinga rya RDC. Nubwo ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butarahamya ku mugaragaro ko bugamije kongera umubare wa manda za Perezida, abatavuga rumwe na bwo bavuga ko impinduka zitegurwa zishobora gufungura inzira yo gukuraho imbogamizi zibuza Umukuru w’Igihugu kurenza manda ebyiri.
Ibi byatumye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango imwe n’imwe ya sosiyete sivile bitangira kwamagana icyo bita “gushyira igihugu mu nzira yo gusubira inyuma muri demokarasi”.
Kabila yavuze ko gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga ishobora guteza umwuka mubi wa politiki ndetse ikongera amacakubiri mu gihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’intambara n’ibibazo by’umutekano.
Mu gice cy’ingenzi cy’ubu butumwa bwe, Joseph Kabila yahamagariye Abanyekongo bose, hatitawe ku moko, intara, amadini cyangwa amashyaka ya politiki, guhagurukira hamwe bagahagarika uwo mugambi.
Yagize ati:
“Ndahamagarira Abanyekongo bose kugira umutima wo guhagurukira kurengera igihugu no guhuriza hamwe imbaraga zose z’igihugu, hatitawe ku nkomoko, intara, idini, ururimi, imibereho cyangwa imyemerere ya politiki.”
Aya magambo asesengurwa na benshi nk’ubutumwa bwo gukangurira abaturage n’abanyapolitiki kurushaho kwihuza no gushyira igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi mbere y’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2028.
Joseph Kabila ntabwo ari we wenyine uri kurwanya uwo mushinga. Hari kandi abanyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund, bashinze ihuriro bise “Ihuriro 64”.
Izina ry’iri huriro rishingiye ku Ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko abaturage bafite inshingano yo kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka gufata cyangwa gukoresha ubutegetsi binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iri huriro rishobora kuba imbaraga nshya za opozisiyo zishobora guhuriza hamwe abatavuga rumwe na Perezida Tshisekedi mbere y’amatora ataha.
Nubwo Perezida Félix Tshisekedi akomeje kuvuga ko nta gahunda afite yo gushaka manda ya gatatu, amagambo ye ahora agarukwaho cyane mu ruhando rwa politiki.
Mu bihe bitandukanye yagize ati:
“Sinshaka manda ya gatatu, ariko niba abaturage bashaka ko nkomeza kubayobora, nzabyemera.”
Aya magambo yakomeje gutuma impaka zirushaho gukara, aho bamwe bayafata nk’ikimenyetso cy’uko bishoboka ko yazemera kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu gihe amategeko yaba yahinduwe.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na we bamushinja kunanirwa gukemura ibibazo bikomeye igihugu gifite, birimo umutekano muke mu Burasirazuba, ubukungu bukomeje guhura n’ibibazo, ruswa ndetse n’imiyoborere bavuga ko igenda irushaho kunengwa.
Joseph Kabila yavuye ku butegetsi mu mwaka wa 2019 nyuma y’amatora yagejeje Félix Tshisekedi ku buyobozi bw’igihugu. Nubwo mu ntangiriro bombi bagaragazaga gukorana, umubano wabo waje kuzamo agatotsi kugeza ubwo bahindutse abanyapolitiki bahanganye ku mugaragaro.
Kuri ubu, Kabila ari mu bihe bikomeye bya politiki n’amategeko nyuma yo gushinjwa ibikorwa bifitanye isano n’umutekano muke mu gihugu, ndetse akaba yarambuwe ubudahangarwa bwe nk’uwahoze ari Perezida. Gusa, nubwo ari muri uwo mwanya, ijwi rye rikomeje kugira uruhare rukomeye muri politiki ya Congo kubera imyaka yamaze ku butegetsi n’uruhare akomeje kugira mu mashyaka amushyigikiye.
Mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zikomeje gukaza umurego, benshi bibaza niba RDC itagiye kongera kwinjira mu bihe bikomeye by’imvururu za politiki nk’ibyabaye mu mpera z’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ubwo habaga imyigaragambyo ikomeye yamaganaga kuba yarashakaga kurenza manda yari yemerewe.
Guhamagara kwa Joseph Kabila gukangurira Abanyekongo guhagurukira hamwe kurerekana ko urugamba rwa politiki rugiye kurushaho gukomera mu gihugu gifite amateka maremare y’amakimbirane ashingiye ku buyobozi n’imiyoborere.
Mu gihe amatora ya 2028 agenda yegereza, amaso y’Abanyekongo n’ay’amahanga akomeje kureba niba ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buzahitamo gukomeza gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga cyangwa niba igitutu cy’abatavuga rumwe na bwo kizabuza uwo mushinga kugera ku ntego zawo.






