Kagame yavuze ikibazo yobaza Tshisekedi mu gihe boramuka bongeye guhura.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko aramutse ahuye na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yamubwira ko adakwiye kuba ari perezida wa kiriya gihugu cyiza, kandi ko nibongera guhura agomba kuzabimubwira amaso ku maso.
Nibyo perezida w’u Rwanda yatangaje mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal cyagarutse ku bibazo bimaze igihe mu Burasizuba bwa Congo.
Ibibazo biri mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, byanagize ingaruka ku bihugu by’ibituranyi, cyane cyane ku Rwanda, kuko umutekano warwo rimwe na rimwe ubutegetsi bw’i Kinshasa bukorana byahafi n’umutwe wa FDLR bwagiye buhiga kuwuhungabanya, ndetse bakanabuteramo ibisasu, nubwo ruhora ruri maso.
Kagame muri iki kiganiro yavuze ko ikibazo cya FDLR cyaganiriwe kenshi hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwose bwagiye bubaho muri Congo, burimo n’uburiho ubu buyobowe na Tshisekedi.
Mario Nawfal yanabajije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda icyo Tshisekedi yavuze kuri FDLR, maze amusubiza agira ati: “Ndatekereza ko afite ingengabitekerezo ya jenocide. Ni ko mbibona.”
Yamubajije kandi niba yaba yarigeze akimuganiriza, undi nawe amusubiza ko yabimuganirije inshuro nyinshi mbere yuko ibibazo biriho bigera ku rwego biriho ubu.
Kagame avuga ko kugira ngo ubu butegetsi bukemure iki kibazo ahubwo bwiyemeje gukorana n’uyu mutwe wa FDLR mu kwica Abatutsi bo mu Burasizuba bwa Congo, ariko ko bitagarukiye aho ahubwo ko banashaka guteza ibibazo u Rwanda.
Perezida w’u Rwanda avuga ko ikibazo cyarushijeho kuremera aho Tshisekedi abereye umukuru w’igihugu, nubwo inshuro zombi atigeze anatsinda amatora.
Kagame ubwo yageraga kuri iri jambo, nibwo yahise agira ati: “Nakwifuza ko atakabaye ari perezida w’igihugu cyiza cya RDC.”
Ibi yabivuze asubiza Mario Nawfal wari umaze kumubaza icyo yabwira Tshisekedi igihe baramuka bahuriye mu kiganiro cyihariye.
Kagame avuga ko Tshisekedi yazambije ibintu kubera imyitwarire ye, kandi ko ifite n’amateka, aho yahise anatanga urugero ku muryango w’Abataliyani wakoreshaga Tshisekedi i Burayi, watunguwe no kumva ko yabaye umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasobanuye ko umuryango w’Abataliyani nawo watangajwe no kumva ko Tshisekedi yabaye perezida, ngo kuko urabizi ko imyaka myinshi Tshisekedi yamaze mu Bubiligi, yari umushoferi wa tax (taxi voiture) , ariko ko yahakoze n’ibindi byinshi nk’ibyo, kandi nabwo yari afite imyitwarire mibi.
Yavuze ko Umutaliyani wari waramuhaye ako kazi, kuri ubu ni umusaza, yamukoreraga akazi ko kumujyanira Pizza, avuga ko ubwo uwo mugabo yumvaga iyo nkuru yahise atangara, ati koko uriya utaranakoraga neza, ibindi byo azabishobora!
