Katumbi Yikomye Bikomeye Ubutegetsi bwa Tshisekedi Buvugwaho Kubuza Abanyekongo Uburenganzira bwo Gutanga Ibitekerezo
Mu gihe impaka za politiki zikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, yongeye kugaragaza ko adashyigikiye uburyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buri kwitwara ku nzego zimwe zifite ijambo rikomeye mu gihugu, cyane cyane Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO) ndetse n’impaka zimaze iminsi zivugwa ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu, Perezida w’ishyaka Ensemble pour la République yavuze ko atishimiye na gato ibitero bya politiki bikomeje kugabwa kuri Kiliziya Gatolika, ashimangira ko ari urwego rwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa demokarasi no mu kubaka amahoro muri RDC.
Moïse Katumbi yavuze ko bidakwiye kubona bamwe mu bayobozi cyangwa abanyapolitiki bo mu ihuriro riri ku butegetsi bakomeje kunenga no gusebya CENCO, avuga ko Kiliziya Gatolika ari imwe mu nzego zabaye inkingi y’icyizere ku Banyekongo mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati:
“Ntibyumvikana na gato kubona uru rugendo rw’ibitutsi, amagambo y’urwango n’umukwabu ugamije guharabika Kiliziya Gatolika. Ni urwego rwabaye ijwi ry’umutimanama w’Igihugu ndetse n’umuyoboro wereka Abanyekongo inzira mu bihe by’amage.”
Katumbi yibukije ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo gushimangira uburenganzira bwa rubanda, kugenzura amatora no gushyigikira ihererekanyabubasha ryabaye mu mahoro, ibintu avuga ko byafashije RDC kugera ku rwego rwa demokarasi ifite uyu munsi.
Uyu munyapolitiki wanabaye Guverineri wa Katanga yanenze uburyo, nk’uko abivuga, ubutegetsi buri gufata abantu bose bagaragaza ibitekerezo bitandukanye nk’abanzi b’igihugu cyangwa abafatanyabikorwa b’abashaka guhungabanya umutekano wa RDC.
Katumbi yavuze ko muri iki gihe umuntu wese ugerageje gutanga igitekerezo gitandukanye n’icy’ubutegetsi ahita ashyirwa mu gatebo k’abakekwaho gukorana n’abarwanya igihugu.
Yagize ati:
“Iyo ugaragaje igitekerezo gitandukanye n’icy’ubutegetsi, uhita ushinjwa gufatanya n’umwanzi cyangwa kutaba Umunyekongo nyawe. Ibyo ni uburyo bwo gutera ubwoba abaturage no kubacecekesha, kandi bishobora guteza ibibazo bikomeye mu gihugu.”
Yongeyeho ko demokarasi nyayo ishingira ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwemera ko habaho ibitekerezo binyuranye, aho gukoresha igitugu cyangwa ibitutsi ku bantu bafite ibitekerezo bitandukanye.
Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga rya RDC, Katumbi yavuze amagambo akomeye agaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazihanganira icyemezo icyo ari cyo cyose cyaba kigamije guhindura amategeko y’ibanze agenga igihugu ku nyungu za politiki z’abantu bake.
Yavuze ko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ritagomba gufatwa nk’igikoresho cya politiki, ahubwo ko ari umusingi wubakiyeho ubwumvikane bw’Abanyekongo nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati:
“Ntituzemera ko agatsiko k’abantu bake gafata Abanyekongo bose bugwate kugira ngo gahindure Itegeko Nshinga ku nyungu zako bwite. Iri tegeko ni umusaruro w’amaraso, amarira n’ubwumvikane byagezweho n’Abanyekongo nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyaciyemo.”
Katumbi yashinje ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi gushaka gukomeza kugundira ubutegetsi igihe kirekire, nubwo, nk’uko abivuga, abaturage benshi bakomeje kunenga umusaruro wabwo mu gukemura ibibazo by’umutekano, imibereho myiza n’ubukungu.
Abasesenguzi ba politiki babona ko aya magambo ya Katumbi ari ikimenyetso cy’uko urugamba rwa politiki hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo rugiye gukaza umurego mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba ndetse n’impaka zishingiye ku miyoborere.
Mu gusoza, Katumbi yatanze ubutumwa bwagarutsweho cyane mu nzego za politiki, agira ati:
“Gukoraho Kiliziya ni ugukoraho abaturage. Gukoraho Itegeko Nshinga ni ugutangiza intambara kuri Repubulika.”
Yashimangiye ko we n’abo bafatanyije urugamba rwa politiki bazakora ibishoboka byose kugira ngo baburizemo umugambi uwo ari wo wose waba ugamije guhungabanya amahame ya demokarasi cyangwa guhindura amategeko shingiro y’igihugu mu nyungu z’itsinda runaka.
Iyi mvugo ya Moïse Katumbi ije mu gihe RDC iri mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, aho impaka ku ruhare rwa Kiliziya, ku miyoborere y’igihugu no ku hazaza h’Itegeko Nshinga zikomeje kuba imwe mu ngingo ziri kuvugwaho cyane mu gihugu.





