Bibogobogo: Ibizamini bya Leta Birimo Gukorwa mu Mutekano n’Ituze; Menya Ndetse na Gahunda Nshya y’Uburezi Yahinduye Amazina y’Ibyiciro by’Amashuri
Mu gihe hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje gukorwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu gace ka Bibogobogo kegereye umujyi wa Baraka, muri Teritwari ya Fizi, ibikorwa by’ibi bizamini birimo kugenda neza kandi mu mutekano usesuye.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu barimu bigisha muri aka gace agaragaza ko ibizamini bya Leta bya 4ème Année des Humanités byatangiye ku wa Mbere tariki ya 22/06/2026, bikaba byarakoranywe ituze n’umutekano usesuye.
Uyu mwarimu yavuze ko kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu, abakandida bakomeje gukora ibizamini nta kibazo cy’umutekano cyangwa icy’imitegurire mibi cyigeze kivugwa.
Yagize ati:
“Ku wa Mbere tariki ya 22/06/2026, Examen d’État ya 4ème Année des Humanités yatangiye gukorwa mu ituze ryinshi. Polisi irahari kugira ngo icungire umutekano abakandida n’abarimu. No kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/06/2026, ibizamini byakomeje kugenda neza kandi mu mutuzo. Bizakomeza kugeza ku wa Kane tariki ya 25/06/2026, ari na bwo bizasozwa.”
Nk’uko aya makuru abitangaza, ibi bizamini birimo gukorerwa ku kigo cy’amashuri cya Institut Tangazo, kimwe mu bigo byakira abakandida baturuka mu duce dutandukanye twa Bibogobogo no mu nkengero zaho.
Uyu mwarimu kandi yasobanuye ko hari impinduka zabaye muri gahunda y’uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho icyiciro cyari gisanzwe kizwi nka Sixième Année des Humanités cyahinduwe nyuma y’ivugururwa rya gahunda y’amashuri.
Yagize ati:
“Mbere, abanyeshuri bakoraga Examen d’État bari mu cyiciro cyitwaga Sixième Année des Humanités. Ariko gahunda nshya y’uburezi yashyizweho yahinduye icyo cyiciro, ubu kikaba cyitwa 4ème Année des Humanités.”
Iyi gahunda nshya yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura no kunoza ireme ry’uburezi muri RDC, aho imyaka y’amashuri n’inyigisho byongeye gutunganywa kugira ngo bihuze n’intego z’iterambere ry’uburezi igihugu cyihaye.
Bamwe mu baturage bo muri Bibogobogo baganiriye na Minembwe Capital News bagaragaje ko bishimiye uburyo ibizamini birimo gukorwa mu mutekano no mu ituze, cyane cyane mu gihe hari ahantu hatandukanye mu Burasirazuba bwa Congo hakunze kurangwa n’ibibazo by’umutekano.
Ababyeyi n’abarezi bavuga ko kuba abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta mu buryo busanzwe ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi no gutanga icyizere cy’ejo hazaza h’urubyiruko rw’aka karere.
Mu gihe ibizamini bikomeje, ubuyobozi bw’amashuri, abarimu n’inzego z’umutekano bakomeje gukorana kugira ngo ibikorwa byose birangire neza, kandi abakandida babashe gukora ibizamini byabo mu mwuka mwiza kugeza ku munsi wa nyuma uteganyijwe, ari wo ku wa Kane tariki ya 25/06/2026.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana uko ibizamini bya Leta birimo kugenda mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Fizi no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange.





