Kivu y’Amajyaruguru Mu Kangaratete ka Ebola: Ingendo hagati ya Goma na Butembo Zahagaritswe
Mu gihe icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika ingendo zitwara abantu hagati y’umujyi wa Goma na Butembo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara yica vuba.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22/05/2026, guhera ku wa Gatandatu tariki ya 23/05/2026, imodoka zitwara abagenzi zizwi nka “Leo-Leo”, bisi n’izindi modoka zitwara abantu hagati ya Goma na Butembo zahagaritswe kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.
Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko iki cyemezo kigamije gukaza ingamba zo gukingira abaturage no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Ebola yo mu bwoko bwa “Bundibugyo”, ubwoko bwateye impungenge zikomeye ku rwego mpuzamahanga kubera ko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemejwe burundu byo kuyivura bihari.
Nubwo gutwara abantu byahagaritswe, ubuyobozi bwavuze ko imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zizakomeza gukora, ariko abazirimo bakazagabanywa cyane, hagatwarwa umushoferi n’umufasha we gusa.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe imibare yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ndetse n’izindi nzego z’ubuzima igaragaza ko icyorezo cya Ebola muri RDC kiri gufata indi ntera iteye ubwoba.
Raporo yasohotse uyu munsi tariki ya 22/05/2026 igaragaza ko muri RDC hamaze kwemezwa abantu 82 banduye Ebola, mu gihe abantu 7 bamaze gupfa byemejwe ko bazize iyo ndwara. Hari kandi hafi y’abantu 750 bakekwaho kuba baranduye, ndetse abandi 177 bapfuye bafite ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola.
OMS yatangaje ko ubu bwiyongere bw’icyorezo bufatwa nk’“ihungabana rikomeye cyane” ku rwego rw’imbere muri RDC, cyane cyane kubera umuvuduko kiri gukwirakwiraho ndetse n’uburyo cyageze no mu bice by’imijyi ituwe n’abaturage benshi.
Abahanga mu buzima bavuga ko ikibazo gikomeye kiri muri ubu bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo ari uko budafitiwe urukingo rwizewe cyangwa imiti yihariye, nk’uko bimeze ku zindi variants za Ebola. Ibi bituma inzego z’ubuzima zisaba abaturage gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda, harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba intoki kenshi no kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso, gucika intege ndetse n’uburibwe bukabije mu mubiri.
Intara ya Ituri ni yo iri ku isonga mu bice byibasiwe cyane n’iki cyorezo, cyane cyane mu duce twa Bunia, Mongbwalu na Rwampara. Gusa hari impungenge ko icyorezo gishobora gukwira cyane muri Kivu y’Amajyaruguru kubera urujya n’uruza rw’abantu hagati y’iyo ntara n’ahandi.
Abasesenguzi bavuga kandi ko ikibazo cy’umutekano muke, ibikorwa by’intambara ndetse n’ubuke bw’ibikoresho byo kwa muganga biri gutuma ibikorwa byo gukurikirana abanduye no kubashyira mu kato bigorana cyane mu Burasirazuba bwa RDC.
OMS ndetse na Africa CDC bakomeje gusaba ibihugu byo mu karere kongera ubufatanye mu gukurikirana abambuka imipaka no gushyira imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma abantu ku mipaka, cyane cyane hagati ya RDC na Uganda, nyuma y’uko hari abantu banduye bageze no muri Uganda.








