Kivu y’Amajyepfo: Inteko Ishinga Amategeko Igiye Kwiga Ku Kwambura Icyizere Guverineri
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwuka wa politiki ukomeje gukaza umurego, aho biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki ya 28/04/2026, i Kavimvira hazabera inama ikomeye y’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara, izibanda ku kumva no kuganira ku cyifuzo cyo kwambura icyizere Guverineri w’Intara, Jean Jacques Purusi Sadiki, ndetse n’umwungirije.
Iyi nama izabera ku cyicaro cy’agateganyo cy’Inteko Ishinga Amategeko cyimuriwe i Kavimvira, ahaherereye ibikorwa by’iyi nteko mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo mu bice bimwe by’Intara. Biteganyijwe ko abagize Inteko baza gusuzuma ibirego bishyirwa kuri Guverineri n’itsinda ayoboye, mbere yo gufata icyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buyobozi bw’Intara.
Amakuru aturuka mu nzego za politiki ndetse no mu bakurikiranira hafi ibibera muri Kivu y’Amajyepfo agaragaza ko iki cyemezo kiri mu murongo mugari wa politiki y’igihugu, aho Perezida Félix Tshisekedi ashobora kuba ari kugerageza kongera gushyira imbaraga mu buyobozi bw’intara, cyane cyane agabanya uruhare rw’abangiriza umutungo w’igihugu, nubwo na we abamurwanya bamushinja kuba umuyobozi mubi.
Bahati Lukwebo, wahoze ari Perezida wa Sena ya RDC kandi akaba ari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye mu burasirazuba bw’igihugu, bivugwa ko yari afite uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo no gushyiraho Guverineri uriho ubu. Icyakora, ibimenyetso bya vuba bigaragaza ko ashobora kuba ari kugenda atakaza ijambo mu mikorere ya politiki y’aka karere, mu gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushaka kongera kugenzura no gushyiraho ubuyobozi bujyanye n’icyerekezo cyabwo.
Nubwo kugeza ubu nta tangazo ryemewe na Leta cyangwa Ibiro bya Perezida riratangazwa ku mugaragaro kuri iyi gahunda, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko impinduka ziri kuba zishobora kugira ingaruka ku miterere y’imiyoborere mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no ku mibanire y’amatsinda ya politiki akorera muri aka karere.
Iyi nama izaba ari ingenzi cyane kuko ishobora gutuma ubuyobozi bw’Intara buhinduka, bikagira ingaruka ku micungire y’ibibazo by’umutekano, iterambere ndetse n’imibanire ya politiki hagati y’inzego zitandukanye.
Abaturage n’abakurikiranira hafi ibya politiki muri RDC bakomeje gutegereza ibyemezo bizafatwa, dore ko bishobora kuba intangiriro y’impinduka nini mu buyobozi bw’intara ndetse no mu mikorere ya politiki y’igihugu muri rusange.






