Ku bakunda AFC/M23: Yigaruriye Uduce Turenga Tubiri tw’Ingenzi muri Teritwari ya Masisi, Imirwano Ikomeje Kwiyongera
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Umutekano ukomeje kuba muke mu bice bya Groupement Ufamandu 1, muri Teritwari ya Masisi, aho imirwano hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) kuruhande rumwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku rundi ruhande, yongeye kubura ubukana, iteza impungenge ku baturage batuye muri ako gace.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21/08/2026, avuga ko nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati muri iki cyumweru, AFC/M23 yafashe igenzura ry’ibice bitatu, ari byo Chingete, Katuunda na Miko, biherereye muri Groupement Ufamandu 1.
Iri terambere ryatumye abasirikare ba FARDC hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo basubira inyuma, berekeza mu bice bya Mianda na Lulere, mu gihe imirwano n’umwuka mubi mu by’umutekano bikomeje kugaragara muri ako karere.
AFC/M23 yegereye Teritwari ya Walikale
Ifatwa ry’utu duce dutatu bivugwa ko ari ingenzi rifite igisobanuro gikomeye ku bijyanye n’aho imirwano ishobora gukomereza, kuko ibice bya Ufamandu 1 bihana imbibi na Teritwari ya Walikale.
Amakuru avuga ko kuba AFC/M23 yafashe Chingete, Katuunda na Miko bishobora gutuma urugamba rwegera Groupement Waloa Loanda, muri Teritwari ya Walikale.
Hari amakuru avuga ko ubu hasigaye intera ya hafi ibilometero 10 hagati y’ibice AFC/M23 yamaze gufata n’ahandi hantu hakomeye, ibintu bikomeje gutera impungenge ko imirwano ishobora kwaguka ikagera no mu bindi bice bya Walikale.
Abaturage batangiye guhunga
Mu gihe impande zihanganye zikomeje imirwano, abaturage ni bo bakomeje kwishyura ikiguzi gikomeye cy’iyi ntambara.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imiryango myinshi yatangiye kuva mu byayo ishaka aho yabona umutekano, nyuma y’uko imirwano yongeye kubura mu bice bya Ufamandu 1 kuri uyu wa Gatanu, ikaza no gutuma AFC/M23 igenzura ibyo bice muburyo bwuzuye.
Bamwe mu baturage bahunze berekeza muri Groupement Waloa Loanda, muri Walikale, mu gihe abandi berekeje mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, bashaka guhungira kure y’ahari imirwano.
Ibi byiyongera ku bibazo by’ubutabazi bimaze igihe bigaragara mu bice byibasiwe n’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kwimurwa kw’abaturage benshi bishobora kongera umubare w’abakeneye ibiribwa, amazi, imiti n’aho kuba.
Ese imirwano ishobora gukomeza kwaguka?
Ifatwa rya Chingete, Katuunda na Miko rishobora kugira ingaruka ku mutekano w’uduce duturanye, cyane cyane bitewe n’uko AFC/M23 ubu iri hafi y’agace ka Biriko.
Nubwo amakuru ahari agaragaza ko imirwano yibanze muri Ufamandu 1, uko igenda yegera utundi duce bishobora gutuma abaturage bakomeza kuva mu byabo, mu gihe uruhande rwa Leta y’i Kinshasa rwaba rukomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23.
Kugeza ubu, icy’ingenzi gikomeje kwitabwaho ni umutekano w’abaturage, cyane cyane abamaze kuva mu byabo kubera imirwano, ndetse n’uburyo ibibazo by’ubutabazi bishobora gukomeza kwiyongera mu gihe nta mutuzo ugarutse muri ako karere.
Minembwe Capital News (MCN)






