• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 12, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

“Leta Yagombye Kurinda Abaturage, Ariko Yahisemo Kubarwanya” — Ubuhamya Bukomeye bw’Umunyekongo Wagaragaje Impamvu Adashyigikira Leta ya Kinshasa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 25, 2026
in Conflict & Security
0
Perezida Tshisekedi Yashinjwe Ubugambanyi Bukomeye no Kwigomeka ku Itegeko Nshinga rya RDC
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Leta Yagombye Kurinda Abaturage, Ariko Yahisemo Kubarwanya” — Ubuhamya Bukomeye bw’Umunyekongo Wagaragaje Impamvu Adashyigikira Leta ya Kinshasa

Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuzahaza abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu baturage bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza uburyo batakarije icyizere ubutegetsi bwa Kinshasa n’inzego zabwo z’umutekano.

Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge yavuze impamvu zituma atagishyigikira Leta ya Kinshasa, asobanura ko ayibona nk’ubutegetsi bwateshutse ku nshingano zabwo zo kurinda abaturage bose nta vangura.

READ ALSO

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga

MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara

Uyu muturage yavuze ko impamvu ya mbere ituma atagirira icyizere Leta ya Kinshasa ari uko iyo Leta n’ingabo zayo, FARDC, ngo byagiye bifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai mu bikorwa byo kugaba ibitero ku baturage, aho kubarinda nk’uko bikwiye igihugu kigendera ku mategeko.

Yagize ati:

“Leta ikwiye kuba umubyeyi wa bose. Ariko twabonye abasirikare ba FARDC bafasha Mai Mai gutera abaturage aho kubarinda.”

Uyu Munyekongo yavuze ko mu mwaka wa 2017, ubwo imirwano yabaga mu gace ka Gongwa ku misozi miremire y’i Ndondo, umutwe wa Mai Mai wagabye igitero ku baturage b’Abanyamulenge, maze umutwe wa Twirwaneho ubarengera ugerageza kubatabara.

Avuga ko nyuma y’uko Mai Mai isubijwe inyuma ikagera mu gace ka Kwa Buhendwa, abasirikare ba FARDC bayobowe n’uwitwa Major Volka ngo bahise bayitera inkunga kugira ngo bongere bagabe ibitero ku Banyamulenge.

Uyu muturage yavuze ko nyuma y’imirwano, FARDC ngo yahaye Mai Mai intwaro nyinshi zirimo imbunda za machine gun zigera ku icumi ndetse n’amasasu menshi, ibintu avuga ko byakomeje guteza impungenge abaturage bo muri ako karere.

Uyu muturage yavuze kandi ko bamwe mu basirikare ba FARDC bashinjwa gukorana na Mai Mai mu bikorwa byo kunyaga abaturage amatungo yabo, cyane cyane inka z’Abanyamulenge, ndetse no gusenya imihana yabo.

Yavuze ko ibikorwa byo gutwika no gusenya amazu byabereye mu duce twinshi turimo Mibunda, Kamombo n’ahandi henshi ku misozi miremire y’i Mulenge.

Nk’uko abitangaza, ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, bamwe bakaba bamaze imyaka myinshi baba mu buhungiro cyangwa mu nkambi z’abimuwe n’intambara.

Amakimbirane hagati y’amoko atandukanye mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu ya Ruguru amaze imyaka myinshi, cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, Babembe, Bafuliro n’andi moko ahatuye.

Ibibazo byatangiye gukaza umurego cyane nyuma y’intambara za Congo zo mu myaka ya 1996 na 1998, ubwo imitwe myinshi yitwaje intwaro yavukaga cyangwa ikinjira muri ibyo bice.

Mu myaka yakurikiyeho, imitwe nka Mai Mai, FDLR, Red Tabara n’indi yakomeje gukorera muri ako karere, ibintu byakunze gutuma abaturage bashinja Leta ya Kinshasa kunanirwa kugarura umutekano usesuye.

Abaturage bamwe bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakunze kuvuga ko bahura n’ihezwa n’amacakubiri.

Uyu muturage yavuze ko Leta ya Kinshasa yakomeje kurangwa n’amacakubiri, aho ngo hari amoko amwe yagiye yegerezwa ubutegetsi mu gihe andi ashyirwa ku ruhande.

Yavuze kandi ko hari abasirikare benshi b’Abanyamulenge bishwe bazizwa ubwoko bwabo, ibintu yavuze ko byasize igikomere gikomeye mu miryango myinshi yo muri Kivu.

Nubwo ibi birego bikunze kuvugwa n’abaturage bamwe bo muri ako karere, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye buhakana kenshi ibyo bushinjwa byo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa gukorera abaturage ivangura rishingiye ku moko. Gusa, bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko hari ubufatanye bwa hafi hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu Munyekongo yavuze ko igihugu gikwiye kubona ubuyobozi bushya bushyira imbere uburinganire, ubutabera n’umutekano wa buri muturage.

Yashimangiye ko Leta ikwiye kuba umubyeyi wa bose, ikarinda abaturage bayo aho kubateranya cyangwa kubashyira mu kaga.

Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu burasirazuba bwa Congo, abaturage benshi bakomeje gusaba ko habaho ibiganiro byimbitse n’ubutabera ku byaha byakozwe mu myaka yashize kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere.

Tags: Adashigikira Leta y'i KinshasaUbuhamyaUmunyamulenge

Related Posts

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga
Conflict & Security

C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga

September 11, 2026
MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara
Conflict & Security

MWENGA: Radio Community de Mwenga Yatewe, Ibikoresho Birasahurwa n’Ibiganiro Birahagarara

September 11, 2026
Kasheke: Inkongi y’Umuriro Ihinduye Umunsi w’Amashuri Umunsi w’Amarira
Conflict & Security

Abantu 26 Bahitanywe n’Inkongi i Bukavu: AFC/M23 Itangaje Iminsi 3 y’Icyunamo

September 11, 2026
Ibyo wamenya kuri P5 yongeye kuvugwa mu misozi y’i Mulenge, nyuma yo kuzamuka imisozi ibiri hamwe na FARDC nyinshi, FDLR n’ingabo z’u Burundi
Conflict & Security

FARDC, Ingabo z’u Burundi n’Imitwe Yitwaje Intwaro Bageze mu Bice bya Rurambo na Ndondo: Amakuru Mashya ku Miterere y’Ingabo Ziri Kuzamuka Ziva i Uvira

September 11, 2026
Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa
Conflict & Security

Shaka Nyamusaraba Ari He? Amakuru Mashya Atandukanye Yagaragaje Ibyihishe ku Rugendo Rwe i Kinshasa

September 10, 2026
AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse
Conflict & Security

AFC/M23 Yatangaje Umubare w’Abahitanywe n’Inkongi y’Umuriro i Bukavu n’Abakomeretse

September 10, 2026
Next Post
« L’État devait protéger les citoyens, mais il a choisi de les combattre » — Le témoignage poignant d’un Congolais expliquant pourquoi il ne soutient plus le gouvernement de Kinshasa

« L’État devait protéger les citoyens, mais il a choisi de les combattre » — Le témoignage poignant d’un Congolais expliquant pourquoi il ne soutient plus le gouvernement de Kinshasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
  • Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
  • C64 Igiye Kugaragariza Kinshasa Imbaraga mu Myigaragambyo yo Kurengera Itegeko Nshinga
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?